Skip to main content

RWANDA: GUHAMAGARIRA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUBILIGI


RWANDA: GUHAMAGARIRA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUBILIGI

Nk'uko byatangajwe mu minsi ishize, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame azaba ari i Buruseli mu Bubiligi, kuya 2 n'iya 3 Werurwe 2014, yitabiriye inama ihuza buri myaka ine, Umuryango w'ibihugu by'i Burayi (Union Européenne) n'ibihugu bigize Ubumwe bw'Afurika (Union Africaine) ku nsanganyamatsiko yiswe "Ishoramari mu baturage, Iterambere, Amahoro".
Nk'uko mubizi, Perezida Paul Kagame akekwaho ibyaha byinshi birimo guhanura indege ya Perezida Juvenali Habyarimana n'abo bari kumwe barimo Perezida w'u Burundi Cyprien Ntaryamira kuya gatandatu Mata 1994, agakekwaho kuba yaragize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry'impunzi z'Abanyarwanda bari barahungiye muri Kongo hagati ya 1996-97 nk'uko bitangazwa na Raporo Mapping y'Umuryango w'abibumbye yo kuwa mbere w'Ukwakira 2010, ndetse akaba anashinjwa kuba ahora ahungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo aho ahora ashyigikira inyeshyamba zirwanya Leta ya Kongo nk'iza M23.
Mu Rwanda, ubutegetsi bwa Perezida Kagame burangwa n'igitugu, guhutaza abatavuga rumwe n'ubutegetsi, kubafunga, kubica cg kubamenesha mu gihugu, kwiharira no gusesagura, we n'agatsiko ke umutungo w'igihugu mu gihe abenshi mu banyarwanda bicwa n'inzara n'indwara.
Mu rwego rw'ubwiyunge ikinyoma cyahawe intebe aho igice kimwe cy'abanyarwanda cyagizwe ruvumwa gisabwa guhora gisaba imbabazi z'ibyaha kitakoze ngo kuko byakozwe n'abo bahuje ubwoko; ubucamanza burabogamye ku buryo abanyrwanda bahora bacirwa imanza zirebana n'ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n'ibya jenoside ari abo mu bwoko bumwe gusa bw'Abahutu.
Kubera izo mpamvu zose n'izindi tutiriwe turondora, Perezida Paul Kagame ntakwiye guserukira u Rwanda mu ruhando rw'amahanga, ntanakwiye no gutumirwa n'umuryango wiyubashye nk' umuryango uhuje ibihugu by'i Burayi.
Niyo mpamvu duhamagariye abarwanashyaka bacu, abakunzi b'u Rwanda n'abakunzi b'amahoro n'ubutabera, kuzitabira imyigaragambyo yahamagajwe n'Ikigo gishinzwe kurwanya akarengane no kudahana mu Rwanda (CLIIR) gifatanije n'Umuryango udaharanira inyungu Jambo ASBL n'amashyaka ya politiki.
Iyo myigarambyo izaba tariki ya kabiri Mata 2014, ikazabera kuri Rond Point Robert Schuman 1 – 1040 Bruxelles, imbere y'icyicaro cy'Umuryango w'ibihugu by'i Burayi, kuva saa saba z'amanywa kugeza saa kumi n'imwe z'igica munsi.
Muzaze rero muri benshi twerekane akababaro kacu, twereke Perezida Paul Kagame ko uburenganzira yima Abanyarwanda batijanditse mu bwicanyi nka we, adakwiye kubuhabwa kandi aregwa ubwicanyi ndengakamere.
Muzaze muri benshi tunereke abamutumira ndetse n'abaturage babatora, ko bidakwiye guha icyubahiro umuntu nk'uyu, hakoreshejwe imisoro y'abaturage natwe turimo.
Bikorewe i Paris mu Bufaransa, kuya 27 Werurwe 2014.
Dr. Emmanuel Mwiseneza
Umujyanama ushinzwe itangazamakuru muri FDU-Inkingi

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...