RWANDA: RADIO IMPALA YARASHIMUSWE
RWANDA
AMAHORO People's Congress – FDU-INKINGI – Ihuriro RNC
AMAHORO People's Congress – FDU-INKINGI – Ihuriro RNC
Ku wa 25 Werurwe 2014
Imikorere, umurongo n'umuyoboro wa Radio Impala ivugira muri SW kuri metero 16 na Khz 17 540 byarashimuswe ku buryo ntaho bigihuriye n'umuryango udaharanira inyungu witwa Radio Impala asbl ndetse n'impuzamashyaka ihuriweho n'imiryango ya politiki Amahoro People's Congress, FDU-INKINGI na RNC. Ubu buriganya bwatangiye kugaragara guhera italiki ya mbere mutarama 2014 kandi intambwe zo kurangiza ikibazo mu bwumvikane zarananiranye.
Byaragaragaye ko Radio Impala n'ibijyanye nayo nka website, Facebook n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga bwo gusakaza amajwi bikomeje gukoreshwa, gatozi cyagwa bafatanije, n'abitwa Aloys Manzi, Paulin Murayi na Saleh Karuranga.
Turasaba abanyarwanda bari mu mitwe ya politiki yacu ndetse n'inshuti zacu zigomwe zigatanga inkunga y'umutungo n'indi ishoboka yose kugira ngo uyu mushinga ugerweho, gukomeza kwihanganira izo nsanganya. Turabashimira byimazeyo inkunga mukomeje kudutera, kudushyigikira no kwitangira iyi nkubiri yo kubohoza igihugu cyacu.
Iyi miryango yacu iramenyesha abumva Radio Impala, abaturage bo mu karere k'ibiyaga bigari byo muri Afrika, Abanyarwanda, n'abandi bose bafite icyo bahuriyeho na Radio Impala, ndetse n'undi wese urebwa n'iki kibazo ko nta ruhare na ruto tugifite ku bikorerwa muri iyo Radio yabohojwe kuva muri mutarama 2014.
Mw'izina ry'umuryango Radio Impala asbl
Sixbert Musangamfura,
Umuyobozi w'umushinga
Sixbert Musangamfura,
Umuyobozi w'umushinga
Abahagarariye RNC, FDU-INKINGI n' Amahoro PC:
Dr. Nkiko Nsengimana, Coordinator
FDU-Inkingi
Lausanne, Switzerland
FDU-Inkingi
Lausanne, Switzerland
Etienne Masozera, President
AMAHORO PC
Ottawa, Canada
AMAHORO PC
Ottawa, Canada
Dr. Theogene Rudasingwa, Coordinator
Ihuriro Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC, USA
Ihuriro Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC, USA
Comments
Post a Comment