Banyarubuga,
Perezida Kagame ubundi yari asanzwe yikoma byumwihariko abanyapoliti batavuga rumwe na we, abagize umuryango mpuzamahanga n' abanyamakuru. None mw'ijambo rye yavuze abwira abapolisi i Gishari, yongeyeho n'abaririmbyi aho yavuze ati: "Ntabwo ndi umuririmbyi, ntabwo ndirimba ngo nshimishe abagirira u Rwanda nabi". Aha birumvikana ko asubiza mu buryo buziguye umuririmbyi w'ikirangirire witwa Kizito Mihigo uherutse gusohora indirimbo nziza cyane yise "Urupfu ni ikintu kibi cyane". Uyu muhanzi mu ndirimbo ye aragira ati" ndazirikana abazize genocide, abazize kwihorera n'urugomo rutiswe genocide, nabo ni abantu ndabazirikana". Yongeramo ati" ndi umunyarwanda ikwiye kubanzirizwa na ndi umuntu". Mbese orthodoxie ya FPR yose uriya muririmbyi yayihambuye neza neza, ari nayo mpamvu tubona Kagame ariwe yashubije akorersheje 'kuninura" mu buryo atari asanzwe akoresha ngo we si umuririmbyi!! Aha rero ni ho mw'ishyaka ABASANGIZI duhora tubwira abantu ko kurwanya sekibi uri mu Rwanda atari akarima k'abahutu, k'abatutsti, k'abatwa, k'imvange z'abo bose, k'abakiga cyangwa se k'abanyenduga,n'utundi dutsiko ntazi, ko ari inshingano ya buri munyarwanda wese wifuza ko u Rwanda ruba mugongo mugari uzirikana ugaheka abana be bose atabavanguye. Akumva akababaro kabo bose atabavanguye nkuko uyu muririmbyi Kizito Mihigo abigaragaje muri iyi ndirimbo ye yuzuye inyigisho z'ubumuntu nziza cyane kuri buri munyarwanda wese. Kuva uyu munsi uyu muririmbyi Kizito Mihigo mw'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI tumushyize mu rwego rw'abaririmbyi n'abahanzi qui nous ont inspires et qui nous inspirent toujours aribo Byumvuhore Jean Baptiste, Nkurunziza Francois, Masabo Nyangezi na Rugamba Cyprien bose baranzwe mu bihangano byabo no kuririmba urukundo mu bantu.(Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
2014-03-17 13:57 GMT-04:00 <agnesmurebwayire@yahoo.fr>:
Mwiriwe,
Nk’uko biri kuri pkPodcast, perezida Kagame yavuze ijambo abwira abapolisi bari barangije amahugurwa yaberaga i Gishali hafi ya Rwamagana.
Muri iryo jambo, perezida yongeye gushimangira ko abapolisi n’abaturage bakwiye gukomeza kuba maso kugira ngo bashobore gukurikirana « ibiba byabaye ». Perezida Kagame ngo hari abakomerekeye cg bakicwa n’amagrenade yagiye ajugunywa ahantu hose mu Rwanda, kandi ngo biturutse hanze yarwo.
Perezida yibukije ijambo yigeze kuvuga ngo ibyo ng’ibyo byaba bikorwa n’abari mu gihugu cg abakiri hanze bidakwiye kwihanganirwa, ngo kuko umutekano wacu n’uw’abandi bagenda cg batuye mu Rwanda, bifatwa nk’icya mbere kigomba guhabwa uburemere.
Yibutsa ko yavuze ko ababikora bose, aho baba bari hose nabo byabagiraho ingaruka, ngo hanyuma bivugwaho byinshi ndetse ngo bamuvugiye n’ibyo atavuze.
Ati reka mbisubiremo : « icya mbere, jye ntabwo ndi umunyamakuru, nta n’ubwo ndi umuyobozi wa NGO, ntabwo ari byo nshinzwe, nshinzwe imibereho myiza, ubuzima bwiza, umutekano w’abanyarwanda (amashyi). Ntabwo ndi umuririmbyi, ntabwo ndilimba ngo nshimishe abagirira u Rwanda nabi. Uhungabanya umutekano w’u Rwanda rero, arabyishyura, amaherezo arabyishyura. Dukoresha uburyo dufite neza, kugira ngo turinde uwo mutekano wacu. Nagira ngo niba narumvikanye nabi icyo gihe, numvikane neza. Mbere y’uko mbazwa umutekano w’abandi, nzabanze mbazwe uw’abanyarwanda (amashyi). Reka ne kubitindaho, n’iyo nakumvikana nabi kuri icyo ng’icyo, ntacyo bintwaye (amashyi) ».
Ibindi namwe mwiyumvire aha ng’aha
__._,_.___
Comments
Post a Comment