Skip to main content

[amakurunamateka] APARTHEID MU RWANDA: IVANGURABAHUTU MU NZEGO Z’UBUTEGETSI MU RWANDA RIRAKABIJE.

 





 

APARTHEID MU RWANDA: IVANGURABAHUTU MU NZEGO Z'UBUTEGETSI MU RWANDA RIRAKABIJE.

16 décembre 2014
Tariki ya 01 Nzeli 2013, twanditse inkuru yerekanaga uburyo leta ya FPR yashyizeho inzego za leta zivangura abahutu ku buryo bugaragara. Nyuma yo gusohora iyi nkuru, twakomeje no gukora ubushakashatsi tugira ngo noneho tunatange ingero zerekana uburyo abahutu bahezwa mu miyoborere y'igihugu kandi mu nzego zose, kuva ku rwego rw'igihugu kugeza ku nzego z'ibanze. Akenshi abahutu usanga mu nzego, iyo atari inkomamashyi aba ari ab'umurato babereyeho kwerekwa abanyamahanga gusa, ngo bivugwe ko hariho isangira ry'ubutegetsi hagati y'abahutu n'abatutsi. 
FPR ijya gushyiraho iyi system ya apartheid yahereye ku ngingo zikurikira:
  • Kubarura neza imiryango y'abatutsi b'Abega hibandwa cyane ku baturutse i Buganda ( sajya ), hanyuma bagahabwa akazi muri DMI no mu gisirikari na polisi, ndetse mu zindi nzego zikomeye mu gihugu.
  • Kubarura abahutu bose bari muri FPR baturutse muri Uganda ( sajya ), no kubatonesha, kubera ko biyumvamo Paul Kagame kurusha abandi batutsi batari Abega.
  • Guhagarika gushyingirana kwaba hagati y'abahutu n'abatutsi, cyane cyane hagati y'abatutsi b'Abega n'abahutu.
  • Kureka abahutu akaba ari bo baba benshi muri guverinema, bityo bikaboneka ko ari bo bafite ubuyobozi, ariko mu by'ukuri ari amashusho gusa, ari ibikoresho. Aba ba ministres b'abahutu akazi kabo ni ukuba abavugizi b'abaministre nyabo babakorera inyuma.
  • Ibigo bikomeye bya leta bigomba kuyoborwa n'abatutsi gusa, kandi bagomba kuba ari abasore n'inkumi barangije za kaminuza bo mu Bega.
  • Gutonesha cyane abatutsi uko bishoboka mu nzego zose za leta. 
  • Gushyiraho uduce dutuwemo n'abatutsi bonyine, nudutuwemo n'abahutu bonyine. Hano urugero ni uburyo imidudgudu yashyizweho, bigaragara ko ari politiki y'ivangura, aho abakene batujwe hamwe kugira ngo bacungirwe hafi ku buryo bworoshye: http://www.hrw.org/reports/2001/rwanda/rwnvilg-14.htm
  • Gukontorora ubwiyongere bw'abaturage ushingiye ku bwoko aho gushingira kuba gusa ari ikiremwamuntu nkuko bizwi hose ku isi. Usanga mu Rwanda leta ikora ibishoboka byose ngo abahutu ntibabyare abana benshi, ariko abatutsi ugasanga aya mabwiriza atabareba: za politiki zo kwifungisha ibyara n'izindi. http://www.bbc.co.uk/news/world-africa-12354464
  • Guhuza ubutaka, aho abahutu bizwi ko batunzwe n'ubuhinzi bakwa amasambu yabo, agahabwa abanyabikingi b'abatutsi.
  • Ubukungu bwose bw'igihugu bugomba kuba mu maboko y'indobanure nkeya z'abatutsi bo muri FPR: Urugero ni ishingwa ry'ibigo by'ubucuruzi bya FPR nka CRYSTAL VENTURES ibumbiyemo ibindi bigo binini mu Rwanda bifite umutungo utubutse bikabije.
  • Gushyiraho ubucamanza buyoborwa na DMI, ibuyobora ikoresheje iterabwoba, no guharabika abo FPR ishaka kwikiza: Abahutu bahita babatizwa « abajenosideri » naho abatutsi barwanya FPR bakitwa « Abajura ». 
  • Gushyiraho amategeko avangura bamwe mu banyarwanda, maze agatonesha abandi cyane cyane abatutsi: Itegeko ryashyizeho inkiko Gacaca, ryashyize mu kato abahutu batagira ingano. Itegeko rishyiraho ibyiciro by'ubudehe ryatumye hari abanyeshuri baheze iwabo kubera kwimwa buruse ya leta…….
Uyu mugambi mubisha wacuzwe na DMI mu mwaka w'2000 igihe yayoborwaga na Jack Nziza, niwo ugikurikizwa kugeza uyu munsi. Twagerageje kwegeranya amazina ya bamwe mu bayobozi bakuru muri leta n'ibigo bikomeye byayo dusanga ari abatutsi gusa gusa nkuko mubisanga mu mbonerahamwe iri hasi. Iri vangura rimaze kurenga ihaniro ntabwo abahutu bakwiye kurirebera ahubwo nibishyire hamwe vuba na bwangu baharanire uburenganzira bwabo.
Nimusome uko abatutsi bikubiye ibyiza by'igihugu. Uru rutonde rwakozwe umwaka ushize muri Gicurasi:
Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.fr


__._,_.___

Posted by: Cecile Musabe <cecilemusabe@yahoo.com>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------





.


__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...