Skip to main content

Posts

Showing posts from January, 2013

Rwanda: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ubutegetsi bwa Kigali ikibazo.

----- Forwarded Message ---- From: Parti Social Imberakuri < info@ps-imberakuri.net > Sent: Thu, January 31, 2013 5:43:59 AM Subject: urugendo rw'umunyamabanga mukuru ruteye ubutegetsi bwa Kigali ikibazo. ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 002/P.S.IMB/013   URUZINDUKO RW'UMUNYAMABANGA MUKURU W'ISHYAKA RUKOMEJE GUTERA IKIBAZO LETA YA KIGALI   Mu gihe Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka ry'Imberakuri Madamu Immakulata UWIZEYE KANSIIME akomeje uruzinduko rw'akazi  ku mugabane w'i Burayi, ubutegetsi bwa Leta ya Kigali burakora iyo bwabaga kugirango buce intege abarwanashyaka. Ni muri urwo rwego, inzego zitandukanye za leta zihase abayobozi bo mu nzego z'ishyaka zitandukanye, zishaka kubatera ubwoba kandi barabutsinze ari nako zibakangisha uduhendabana tw'amafaranga hamwe n'imyanya ikomeye.   Twakwibutsa ko kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2012, iri terabwoba ryari ryibasiye abagize komite nyobozi y...

Rwanda: Urujijo ku ibura ry’umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Green Party

http://www.therwandan.com/ki/urujijo-ku-ibura-ryumunyamabanga-ushinzwe-itumanaho-muri-green-party/ Urujijo ku ibura ry'umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Green Party 29/01/2013 19:58     Amakuru ,  Politiki Amakuru yatangiye kuboneka ku rubuga rwa facebook ubwo inshuti za  Oustazi Omar Leo , umunyamabanga ushinzwe ibijyanye n'itumanaho mu ishyaka riharanira demokarasi n'ibidukikije mu Rwanda, zatangiye kwibaza impamvu atakigaragara kuri urwo rubuga kandi yari asanzwe atanga ibitekerezo binenga ibitagenda atarya umunwa kandi akaba yari azwiho ubuhanga mu gusobanura birimo udukoryo ku buryo ku rubuga rwa facebook hari benshi bakurikiraga ibitekerezo bye umunsi ku munsi. Icyateye urujijo kurushaho n'uko nyuma y'iminsi myinshi atagaragara ku rubuga rwa facebook abantu batangiye kumwandikira inbox, ku wa gatanu tariki ya 25 Mutarama 2013, habonetse umuntu wakoreshaga izina rya  Oustazi Omar Leo  kuri facebook atangira gusobanura ko ariwe atabuze ahubwo...

Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda

http://www.therwandan.com/ki/ifuni-iravuza-ubuhuha-mu-basirikare-bu-rwanda/#more-3116 Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda 30/01/2013 17:18     Amakuru "Bamwe mu basirikare b'u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo" Kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, irangajwe imbere n'umunyagitugu waje kuba Perezida, Paul Kagame yagiye ikoresha inzira z'ubugome zitandukanye kugira ngo yikize abatavuga rumwe nayo n'abashobora kuvuga ibyo ikora binyuranije n'amahame shingiro y'ikiremwamuntu. Mu kwikiza abo bantu bose yagiye ikoresha uburyo butandukanye burimo ifuni, kuniga abantu, gutanga uburozi, n'ibindi bibi byinsi nk'uko byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye. Muri iyi minsi, ikinyamakuru The Rwandan, cyabakoreye iperereza ku makuru yavugaga ko hari bamwe mu basirikare b'u Rwanda bakorere ku mupaka wa Rusizi I n'iya II (akarere ka Nyamasheke) bamerewe nabi n'abayobozi babo abandi bakaba...

Fwd: Leta y'agatsiko irashaka kumara abatavuga rumwe nayo batuye mu Bubiligi

"Karangwa Semushi azwiho gusenya andi mashyaka ya opposition, abitumwe na Jack Nziza na Musoni James, akorera ku mugabane w'Uburayi kuva za RUD kugeza ejo bundi yirirwa agendana na ba Kazungu na Habimana bategura inyandiko zisebya RNC, abashakira za contacts ngo bakore za conference de presse zisebya RNC, ukubahuza n'abahutu Kazungu yasuzuguye ngo bishyire hamwe ngo barwanye RNC nkaho ariyo shyaka riri ku butegetsi. Amakuru ducyesha ahizewe, ni uko iyi trio Kazungu, Karanga na Habimana yamaze kugaragara k'uburyo Semushi Gerard yatakaje agaciro mu buhungiro akaba agiye gusubira Kigali aho agiye gutaha akanashinyagurira Mushayidi bivugwa ko aguye mu buroko agambaniwe na bagenzi be bakuriwe na Gerard Semushi na Maitre Alfonse Ndoba. Kubera ko misiyo ye yamunaniye ubu ngo akaba yarijejwe na Musoni James kuzagororerwa naramuka atashye agatahana nagashyirahamwe ke yihimbiye ka PDP. Ngo ntibirenga ukwa gatandatu adatashye. Mbabajwe n'abayoboke be agiye guta ku gasi, bataz...

FDU-Inkingi: Ijambo Bwana Nkiko Nsegimana yavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013

http://www.fdu-rwanda.com/RW/kinyarwanda-fdu-inkingi-imyaka-itatu-i-rwanda-duharanira-demokrasi-leta-yigitugu-itwimira FDU-Inkingi : Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demokrasi, Leta y'igitugu itwimira MUTARAMA 28, 2013    Ijambo ryavugiwe i Bruseli taliki ya 26 Mutarama 2013, n' umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi, Dr. Nkiko Nsengimana, nyuma y' urugendo rwo kwibuka imyaka itatu  Intwari Mme Victoire Ingabire Umuhoza imaze igeze mu Rwanda guharanira Demokarasi, Ubutabera n' Ubwigenge busesuye ku Banyarwanda bose. Barwanashyaka namwe nshuti za FDU Inkingi, Bagenzi bacu muhagarariye amashyaka yanyu, Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z'u Rwanda n'Abanyarwanda, Mw'izina rya FDU Inkingi, mbashimiye kuba mwaje muri benshi kwifatikanya natwe muri uru rugendo rwo kwibuka imyaka 3 ishyaka ryacu riri mu Rwanda rihakorera politiki. Nibyo koko, kuri 16 Mutarama niho Prezidante wacu, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yakojeje ibirenge bye i Rwanda ku kibug...