Skip to main content

Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b’u Rwanda


Ifuni iravuza ubuhuha mu basirikare b'u Rwanda

Digital StillCamera
"Bamwe mu basirikare b'u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo"
Kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, irangajwe imbere n'umunyagitugu waje kuba Perezida, Paul Kagame yagiye ikoresha inzira z'ubugome zitandukanye kugira ngo yikize abatavuga rumwe nayo n'abashobora kuvuga ibyo ikora binyuranije n'amahame shingiro y'ikiremwamuntu.
Mu kwikiza abo bantu bose yagiye ikoresha uburyo butandukanye burimo ifuni, kuniga abantu, gutanga uburozi, n'ibindi bibi byinsi nk'uko byagiye bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Muri iyi minsi, ikinyamakuru The Rwandan, cyabakoreye iperereza ku makuru yavugaga ko hari bamwe mu basirikare b'u Rwanda bakorere ku mupaka wa Rusizi I n'iya II (akarere ka Nyamasheke) bamerewe nabi n'abayobozi babo abandi bakaba bamaze gupfa batewe amafuni, ngo bitewe n'uko baba batumva neza ibikorwa n'inkoramaraso za Kagame aho bamwe baba bashaka kuvugisha ukuri no gushaka ko ibintu bijya ahagaragara kandi kizira muri iki gisirikare.
Amakuru, The Rwandan ikesha bamwe mu basirikare bakorera muri aka gace batifuje ko amazina yabo tuyandika bavuze ko aya makuru ariyo kandi ko bimaze igihe kitari gito.
Aba basirikare bagize bati: " ibyo bintu byo kwica bagenzi bacu byatangiye ubwo M23 (mouvement du 23 Mars) yari itangiye kurwanya leta ya Kinshasa, nibwo umutekano usa n'uwahungabanye mu gihugu abasirikare benshi babakwiza ku mipaka cyane cyane uwa Rusizi na Rubavu, hano Rusizi hakoreraga Division ya Gatatu (3rd Division) ariko batuzaniye renfort [kubongerera abandi] iturutse I Butare muri divisio ya Kane (4th Division) batayo ya 301 (three zero one)", aba basirikare bakomeje bavuga ko bakigera Rusizi batangiye amaoperations ya buri munsi aho bikangaga buri gihe umwanzi ariwo FDLR ndetse baniteguye ko isaha n'isaha bashobora kwambuka bakajya Kongo gufasha M23.
Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko gutera ifuni bamwe mu basirikare byatangiye ubwo abasirikare bari batangiye kubwirwa ko bitegura kuko isaha ni saha bashobora kujya muri Kongo, bamwe rero ntibabyakiriye neza kuko bagiye babyivovotera, abandi batangira kubaza inyungu baba bafite mukujya kurwana intambara ya Kongo n'uko abo batabyumva batangira kwicwa batewe amafuni, bakabwira bagenzi babo ko babajyanye ahandi abandi bakavuga ngo bashobora kuba baguye muri ambush [umutego] y'umwanzi gusa abasirikare bo bakabona ko ari ikinyoma kuko babaga bazi uko byagenze.
Aba basirikare bavuga ko bamwe babuze ubwo bari muri operation bakoze mu mpera z'ukwezi kwa 12 aho bari bamaze kumenya ko hari FDLR zigera kuri 300 zanyuraga ku mupaka ziturutse za Burundi na Kongo zica Ruvunge, Sake, Plaine de Bugarama (Ikibaya cya Bugarama) na Rusizi ya II, irangiye ngo nibwo basanze haburamo abasirikare batatu, nyuma baza kumenya ko batewe ifuni bazira kuba batarishimiye uko bababwiraga ko bashobora kwambuka muri Kongo.
The Rwandan, yanamenye amakuru avuga ko ubwo M23 yari imaze gufata Goma ibifashijwemo na bamwe mu basirikare b'u Rwanda bari muri batayo ya 99, abandi bose bari biteguye kwambuka Kongo cyane ko bari bazi ko M23 irahita ifata na Bukavu, mu bari biteguye (stand by) harimo batayo 55 yari yageze ku mupaka wa Rubavu.
Izi nzirakarengane z'abasirikare bakagombye gukorera igihugu n'imiryango yabo bakomeje kwicwa bazira ibitekerezo byabo, gusa benshi ubu bahisemo kwibera ibiragi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo dore ko n'iyo baba baganira n'abavandimwe babo baba bikanga buri muntu wese ko ashobora kubumva akabicisha.
Ikinyamakuru The Rwandan cyanabashije kumenya ko benshi mu basirikare bakora igisirikare cy'u Rwanda (RDF: Rwanda Defense Force) bakeneye ubatera ingabo mu bitugu mu guhirika ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame bavuga ko bwubakiye ku musenyi, abandi bakaba bakomeje gushaka uburyo bahunga.
Abaturage baturiye muri Rusizi, akarere ka Nyamasheke, baganiriye n'umunyamakuru wacu kuri telefone zabo zigendanywa bavuze ko nabo basigaye babona ishyamba atari ryeru kuko ngo basigaye babona abasirikare batangira akazi saa saba (13h00), kandi bari basanzwe bagatangira mu ma saa cyenda (15h00), bikiyongera ku bihuha bihari bivuga ko u Rwanda rushobora guterwa.
Aba baturage bavuga ko banaje guterwa n'ubwoba n'ingendo za Perezida Kagame zasaga nk kwiyegereza abaturage asa nk'aho hari icyo yikanga bamwe bagasabwa kumusaba kongera kwiyamamaza muri 2017, ikindi cyateye ubwoba abaturage ni ijambo Perezida Kagame  yavuze ko nibiba ngombwa bazasubira mu ndake, ngo bikaba bigaragara ko hari intambara barigutegura.
Mike

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...