http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/2013/01/21/ku-bw%E2%80%99amaco-y%E2%80%99inda-abase-ba-kagame-bamuhanuriye-ko-ngo-nta-ntambara-izaba-mu-rwanda/Ku bw'amaco y'inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko ngo nta ntambara izaba mu RwandaPosted on janvier 21st, 2013 par rwanda-in-liberation
Impamvu rero iyi nkuru yacu twayigereranyije n'iy'abo base ni uko muri iyi minsi leta ya Kagame iri mu bibazo by'inzitane hari bamwe mu bitwa abanyamadini bamenyereye gucinya inkoro kwa Kagame bamuhanurira ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda ndetse hari n'abadatinya kumubwira ko azategeka u Rwanda ubuziraherezo banamubwira ko ngo ari intumwa y'Imana mu Rwanda. Aba ariko babikorera gusa kuba ari abafana cyangwa se kuba bashaka gucinya inkoro ngo barebe ko amadini yabo yarebwa neza bityo bakabona uko bakomeza kwigarurira abayoboke ari nako babacuza utwabo bababeshya ko ari Imana yabatumye naho ubundi ntawe uyobewe ubwicanyi Kagame yakoreye abanyarwanda ndetse n'abanyekongo kugeza n'aya magingo akibukora. Nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda tumaze iminsi 120 dusenga. Aya ni amagambo ya Bishop Charles Rwandamura Umuyobozi w'itorero UCC mu Rwanda (United Christian Church) bisobanura Ubumwe bw'Amatorero ya Gikristu, aho ku Cyumweru taliki 13 Mutarama 2013 mu muhango wo gusoza amasengesho y'iminsi 120 muri gahunda bise Humura Rwanda yatangaje ko ngo nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda igihe Abanyarwanda bafata umwanya bagasengera igihugu. Bishop Rwandamura ngo basengeye no ku mipaka y'u Rwanda bayisukaho amavuta ngo banavuza ihembe Muri iyo minsi kandi ngo basengeye u Rwanda n'imipaka yarwo, ndetse ngo banageze kuri buri mupaka bawusukaho amavuta ari na ko ngo bavuzaga ihembe. Ibi byatumye twibaza impamvu z'uyu muhango maze tugerageza kureba mu mateka y'abanyarwanda bo hambere aho bakoraga imihango yo kubandwa no guterekera maze umuse akaba ariwe wagombaga kuyobora iyo mihango. Ni nacyo gituma ibi Bishop Rwandamura avuga ko bakoze bijya gusa n'ibyakorwaga kera kuko no muri iyo mihango yaba amavuta yaba n'ihembe byose byarakoraga kandi iyo abantu babaga bamaze kubandwa (kuko byari umuhango wemewe kandi wubahwaga mu banyarwanda) bavuzaga ihembe. Bishop Rwandamura ngo ashingiye ku masengesho bakoze, ngo nta ntambara ishobora kugera mu Rwanda kuko ngo barusengeye bihagije. Umuntu akaba yakwibaza niba Imana yarabwiye Rwandamura ko iyo ntambara idashoboka koko kuko si ubwa mbere abanyarwanda basenga basaba ko intambara zitabageraho ariko zikanga zikaba. Muribuka ko mu myaka ya za 1990 na nyuma y'aho abanyarwanda bateraniraga kenshi mu nsengero basaba ko Imana yahagarika intambara. Mbese icyo gihe amasengesho rwandamura asenga ntiyabagaho? Nk'uko Bishop Rwandamura abivuga ngo ayo masengesho yashyizweho n'ihuriro ry'amatorero ya Gikirisitu mu Rwanda mu rwego rwo gusabira igihugu bitewe n'ibihuha by'intambara ngo byari bitewe n'intambara zibera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umuyobozi w'Amatorero ya Gikirisito yigenga muri Afurika Nyamurangwa Fred akaba yaravuze ko ngo abayobozi b'amatorero na bo bafite inshingano zo gufasha inzego za Leta kuzana umutekano mu gihugu aho yagize ati "Abakirisito bakwiye gushishikarizwa gukunda igihugu, kugisabira no kucyitangira." Ibi aba banyamadini batangaza bashobora kuba babiterwa n'uko hamaze iminsi havugwa agahenge nta mirwano ivugwa mu burasirazuba bwa Kongo ariko nk'uko twakomeje kubibabwira ni iherezo ry'umutwe wa M23 ndetse bikaba n'intangiriro y'irangira ry'ingoma ya Kagame kuko byanze bikunze iyi ntambara igomba kurangira ari uko Kagame avuye ku butegetsi. Niba Bishop Rwandamura Imana yaramubwiye ko Kagame atazava ku butegetsi kandi bifatiye kuri M23 azatubwire aho ingabo zoherejwe mu burasirazuba bwa Kongo guhiga umutwe wa M23 zagiye anatubwire niba iyo gahunda itakibaye kuko ni nayo izatuma ibintu bihindura isura mu Rwanda. Ntabwo turwanya ko Imana ishobora byose ko yabihindura ukundi ariko icyatumye Kagame ashora intambara muri Kongo kiracyahari kandi ni nacyo kizatuma atakaza ubutegetsi. Bishop Rwandamura afite inshingano zo gusubira mu masengesho akabaza Imana niba hari ukundi bizagenda ngo Kagame aveho cyangwa niba atazavaho nk'uko byasaga n'ibiteganijwe mbere y'uko atangiza iriya ntambara ndetse akanatubwira niba abari bafite imigambi yo kumuvana ku butegetsi Imana yarabahinduye ubu bakaba bararetse iyo migambi. Azanatubwire icyo amagambo y'amaganya Kagame amazemo iminsi asobanuye aho avuga ko aho kwicwa no kubemera (abazungu) azicwa no kutabemera kandi ko aniteguye kuzasubira mu ndaki. Mbese iyo ndaki azayijyamo imbere mu gihugu cyangwa ni hanze yacyo kugirango twumve ko nta ntambara ishobora kuba mu Rwanda? Ibi byose ugereranije n'uko Bishop Rwandamura yatangaje ko igihugu bagisengeye bakamena amavuta ndetse ngo bakanavuza ihembe ngo bikaba ari byo Bishop ashingiraho atangaza ko nta ntambara izaba mu Rwanda nibyo byatumye iyi nkuru tuyiha umutwe ugira uti: Ku bw'amaco y'inda abase ba Kagame bamuhanuriye ko ngo nta ntambara izaba mu Rwanda. Idini rya UCC rikaba ryarageze mu Rwanda mu mwaka wa 2000 riturutse mu gihugu cy'Ubugande rikaba ryaratangiranye abayoboke 44 aho ngo ryari rifite intego yo guhuza abanyarwanda baciwemo ibice by'amoko muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubwanditsi |
General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...
Comments
Post a Comment