http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/Mu Rwanda guhiga ibyitso birakomeje kandi ngo ibyo MRND yakoze muguhiga ibyitso na FPR ngo yiteguye kubikora ndetse ikanarenzahoPosted on janvier 22nd, 2013 par rwanda-in-liberation
Ni muri urwo rwego uwitwa Dogori Jean Marie Vianney utuye mu mudugudu waGitega, akagali ka Kayenzi, umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, intara y'Uburengerazuba yatumijwe na polisi yo mu Bwishyura ngo akaba agomba kwitaba taliki 23 Mutarama 2013 saa tatu za mugitondo. Uyu Dogori ahanini akaba ngo ashinjwa kuba ngo barumvise avuga Ingabire (umuyobozi wa FDU ubu ufungiye muri gereza ya Kigali). Uyu Dogori ngo yariho aganira n'inshuti ye ayibwira ko yifuza kuzasura Ingabire maze ngo hari umuturanyi wabo wamwumvise avuga Ingabire maze ngo atanga amakuru ku muyobozi w'umudugudu wa Gitega ariwe Philippe. Uyu muyobozi ngo yahise akora raporo ayoherereza umuyobozi w'akagari ka Kayenzi witwa Donatille ayisinyaho yohererezwa polisi maze nayo ikora urupapuro ruhamagaza Dogori ngo azajye kwitaba taliki 23 Mutarama 2013 saa tatu za mugitondo. Dogori rero akaba azira ko yavuze Ingabire bisobanuye ko kuvuga Ingabire uri mu Rwanda biba bivuze kwitwa umwanzi w'igihugu ukaba ugomba guhanwa kandi ukarwanywa mu buryo bwose ndetse ukanafatwa nk'icyitso ugashyirwa mu buroko iyo utajimijwe ngo uburirwe irengero. Ibi bikaba byarabaye mbere ya 1994 ari nabyo FPR yakomeje kugenderaho isaba amahanga kuyishyigikira ngo ivaneho leta yitaga iy'igitugu ihohotera abaturage. Nyamara hari n'amakuru yemeza ko Dogori ngo yari asanzwe arebana ay'ingwe n'umuyobozi w'akagari ka Kayenzi ariwe Donatille ngo bikaba byaraturutse ku byo uyu Dogori yigeze gutangaza mu mwaka wa 2011 ubwo Radiyo Rwanda yajyaga gukorera I Karongi maze mu gihe abaturage batangaga ibitekerezo Dogori akaba yaravuze ko akagari ka Kayenzi kayobowe nabi maze ngo guhera ubwo atangira guhigwa ku buryo ngo byanabaye ngombwa ko ahunga. Nyuma yaje kongera kugaruka mu Kayenzi ariko amakimbirana arakomeza kugeza ubwo ikibanza yari yaraguze bashatse kugicishamo umuhanda ujya ku ivomo nta ngurane bamuhaye maze mu gihe ajya kukibaza baboneraho batangira kumugendaho maze ibintu biza gukomera igihe umwe mu batuye aho mu Kayenzi agiye kumurega ko yumvise ngo avuga Ingabire maze Donatille abona aho ahera dosiye ayohereza muri polisi none Dogori ngo agomba kujya kwisobanura. Nguko uko ibyitso birimo guhigwa kuri ubu bikaba binakorwa n'ahandi hatari muri Karongi kuko kugeza magingo aya hari amakuru avuga ko hari abantu 8 bakomoka mu karere ka Rutsiro gahana imbibe na Karongi baburanira ku rukiko rwa Karongi ngo bashinjwa kuba abayoboke b'ishyaka rya Ingabire. Ibyo bivuze ko kwitwa umuyoboke w'iryo shyaka biba byitwa kuba icyitso kigomba kurwanywa hakoreshejwe inzego za gisirikari na polisi ndetse n'inzego z'ubuyobozi. Mu minsi mike intore n'inkeragutabara nazo ziraba zikora akantu bityo FPR yambare umwambaro wa MRND ijana ku rindi. Rutakajyanye P. |
General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...
Comments
Post a Comment