http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/IKINYOMA CYA LETA Y'I KIGALI N'INTORE ZAYO CYABA KITAZARENZA UYU MWAKA WA 2013.Posted on janvier 24th, 2013 par rwanda-in-liberation Johanessburg-Ibi bikaba byaragaragaye mu cyumweru gishize hano mu rukiko rwa Jeppestown mu mujyi wa Johannesburg ubwo umwe mu bashinjywa gushaka guhitana Generali Kayumba Nyamwasa, ariwe Amani Uriwani (aka Uwimana Rukara, akaba yambaye umupira utukura muri iyi Photo), yitabaga urukiko. Mu buhamya bwo kwiregura yagaragaje ko Umugambi wo guhitana Generali Nyamwasa bawumugejejeho kugirango abafashe gushaka ibisambo bizawushyira mu bikorwa,ariko uwitwa Vicent ubu ubarizwa mu Rwanda kuko we yatorotse igihe abandi bafatwaga,ariwe wamusabye ko bamufasha muri ubwo bugizi bwa nabi.Ngo yamubwiye ko ari umuntu ukomoka mu gihugu cya Nigeria ashaka ko batera iwe bakamwiba amafaranga menshi.Amani Uriwani yamumenyesheje ko ako kazi kazabahenda ariko Vicent we amubwira ko ikitabuze ari amafranga,hagati aho bakoze gahunda maze baza guhurira kuri Station ya lisansi ku muhanda witwa Corlette drive.Rukara akaba yari azanye nabo ngo yagombaga gukorana nabo ubwo bujura aribo Kamali,na Mukatiri.Kamali rero nawe yaganiriye na Vicent amubwira uko ibintu bigomba gukorwa, yahise abambwira ko bamuha akanya gato akajya kubazanira amafaranga ya avance ni uko abazanira ibihumbi makumyabili by'amarandi. Vicent yahise ajyana na Kamali kumwereka aho inzu yuwo mu Nigeria bashaka kwiba atuye ariko bagaruka amusaba ko bagomba noneho kwica wa muntu! Ibyo rero byabateye urujijo bituma batangira kwibaza niba koko uwo muntu ari umuNigeria ari we cyangwa ari umunyarwanda.Bahise bafata icyemezo cyo kwirira ayo mafaranga ntibagira icyo bakora.Bukeye barongera bahurira ha handi babaha urufunguzo rwaho wa muntu atuye. Kuva icyo gihe Rukara yagumye kwihishahisha Vicent yamuhamagara ntiyitabe telefone ye! Hashize iminsi Rukara ari muri Salon de coiffure y'uwitwa Kalisa Mubaraka telefone ikagumya ihamagara kugeza ubwo uwo Kalisa amubajije impamvu atitaba! Rukara ati umpamagara ndamuzi ni abanyarwanda bashaka kwicana, ati se uwo bashaka kwica uramuzi ati bambwiye ko ari umuNigeria ariko jye (Rukara) nabonye asa n'abanyarwanda.Kalisa aramubwira ati nanjye se mwashyizemo nkirira ku ifaranga, Rukara aramubwira ati nta faranga ririmo ahubwo niba uyu muntu bashaka kwica umuzi wamumenyesha! Bukeye Kalisa aramuhamaga aramubaza ati se ibyanyuze kuri Television wabibonye? Rukara ati oya,ati se wabonye ko hari umujenerali w'umunyarwanda barashe.Kalisa aramubwira ati se buriya si ba bantu bawe wambwiraga,undi ati byashoboka ariko sijyewe.Hanyuma bakorana gahunda ko aza kuza mu rugo rwa Kalisa bakabiganira,bukeye ajyayo ariko aramubura ni uko abwira umugore wa Kalisa ko agaruka sa munani. Hagati aho Kalisa yari yamaze kubimenyesha Police ni uko Rukara ahageze ahita atabwa muri yombi, yemerera police ko ibyo bintu abizi ndetse atanga na nomero zose za babandi aribo Mukatili, Kamali, na Vicent ni uko police ibacakira bose gutyo. Ikigaragara rero ni uko urubanza rugeze mu marembera, bikaba biteganywa ko niba nta kerereza-rubanza ribaye ku mpande z'abunganira abaregwa dore ko uko uru rubanza rutinzwa ariko bahebwa akayabo na leta y'u Rwanda, kandi kuri bo ntacyo bibatwaye, uyu mwaka uzajya kurangira narwo rwarasomwe. JD MWISENEZA Rwanda in Liberation Process |
General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...
Comments
Post a Comment