----- Forwarded Message -----
From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Monday, 28 July 2014, 9:20
Subject: *DHR* Kigali : abategereje Gare mu mugi rwagati bakureyo amaso
Safi Emmanuel – Izuba rirasheMinisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA) yakuriye inzira ku murima abari bategereje gare rwagati mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Dr Nzahabwanimana Alex yavuze ko nta gahunda ihari yo kubaka iyo gare kandi ko bidatangaje kuko ngo no mu yindi mijyi ntaho ushobora gusanga gare mu mujyi rwagati.
Dr Nzahabwanimana yabwiye Izuba Rirashe ko aho abaturage batekerezaga ko hazubakwa gare, haruguru y'ahazwi nko kuri 'Statistique', ahubwo hazubakwa parikingi y'imodoka z'abantu ku giti cyabo bazaba baje mu Mujyi.
Muri iyo parikingi imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange nazo zizajya ziza ziparikemo ariko by'agahe kadashobora kurenza iminota itanu, abagenzi bavemo abandi bajyemo, ubundi zongere zigende.
Hashize imyaka isaga ibiri gare yahoze ahazwi nko kwa Rubangura ifunzwe; icyo gihe ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hagiye kubakwa indi gare mu gihe kitarenze amezi atatu.
Kuba nta gare ihari bitwaye iki?
Ndushabandi Adolphe, umwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko kuba nta gare ihari bibangamira abagenzi, cyane cyane abava mu nkegero, kuko batagira aho bategera ugasanga abenshi bahisemo gutega za moto bikabahenda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo, Ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Dr Nzabahimana Alex, yavuze ko nta gahunda yo gushyira Gare mu mujyi wa Kigali, hateganyijwe Gare imwe nini ku nkegero z'umujyi n'ahandi hahagarikwa imodoka, abashaka gutembera mu mujyi bagakoresha uburyo busanzwe.
Dr Nzabahimana akomeza atangaza ko ba Nyir'imodoka bagomba kugira aho zihagarara, zigasohokamo zigiye mu kazi, hateganyijwe uburyo imodoka zitwara abagenzi zakwiyongera kandi n'imikorere ikarushwaho kunozwa.
Ati: hashyizweho politiki yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, ku buryo nta modoka zemererwa guhagarara umwanya, kuko zikuramo abantu abandi bajyamo, ku buryo ntaho zigomba guhagarara imino igera kuri itanu.
Hatari Sekoko, ushizwe ibikorwa byo kubaka Gare avuga ko Gare izubakwa izaba ari aho imodoka zihagarara zikuramo abagezi zigahita zigenda, izizajya zihatinda zikaba ari izabantu kugiti cyabo bazaba baje mu mujyi kuburyo bazajya bazihasinga bagaruka bakishyura parikingi._
General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...
Comments
Post a Comment