Skip to main content

[RwandaLibre] Re: *DHR* Abanyarwandakazi ni nk’amabuye y’agaciro yavanweho ibyondo

 

Banyarubuga,
Iyi ni icyo bita siasa ya FPR ishaje. Kubeshya abagore ngo bahawe agaciro karushijeho byahe birakajya. Ni politiki izwi ya FPR ya divide and rule (diviser pour reigner) hagati y'abatutsi vs abahutu, abahoze mu Rwanda vs abavuye hanze, abavuye Uganda vs abavuye ahandi hose, ... abagore vs abagabo etc... Birazwi ko muri FPR bavuga ko muri politiki yabo ya "humiriza nkuyobore" abagabo babarushya mu kuyumva no kuyikurikira buhumyi, ko abagore ari bo bayitabira kurushaho. Niyo mpamvu FPR yabagize benshi mu nteko ishinga amategeko cyane cyane, kugirango ibone uko ibicuruza mu mahanga ngo niyo ifite abadepites benshi b'abagore kw'isi. Kandi ikigusetsa ntibaba bataratowe n'abaturage, baba barashyizweho na shebuja wabo manipulateur Kagame na FPR ye. Ubundi bakaba baraho nk'imitako y'imikenyero. Utinyutse muri bo kugira icyo anenga ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye nka Depite Florence wanenze uburyo perezida Kagame atuka abanyapoliti b'abanyarwnda nkawe imbere y'inteko ishingamategeko cyangwa Senateri Panelope wavuze ko ibyo Perezida wa TZ yavuze ko leta y'u Rwanda ikwiye kugirana ibiganiro na fdlr abona nta kibi kirimo bakirukanwa muri institutions zombi nk'abayaya birukanwa mu rugo kwa shebuja na nyirabuja.
Wateza imbere abagore ufunga abagore b'abanyamakuru nka Agnes Nkusi na Mukakibibi Saidati ubaziza ibitekerezo byabo n'inkuru batangaje inenga ibibi ubutegetsi bwa FPR bukorera abaturage;
ufunga umugore nka Victoire Ingabire umuziza ko yashatse kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika mu 2010 kandi ari uburenganzira bwe nk'umwenegihugu w'umunyarwanda!
Wateza abari n' abagore imbere ute nkuko Kagame na FPR birirwa babiririmba uhimbira abagabo babo ibyaha ukabafunga nka ba Joel Mutabazi n'abandi benshi cyane,  ubicira abagabo nka Col Karegeya, ubagira abapfakazi buri gihe cyangwa ubagira imfubyi wica ba se babababyaye nkuko umwari Portia Karegaya yahindutse imfubyi imburagihe, n'abandi, n'abandi. Ntiwambwira!  Ntiwambwira iby'ayo mabuye y'agaciro mashya Kagame yavumbuye! (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi). 


2014-07-07 2:38 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

 

 

 

Janvier Nshimyumukiza – Izuba rirashe

Perezida Kagame Paul yongeye gushimangira agaciro k'abagore mu iterambere ry'igihugu, kuri iyi nshuro yabagereranyije n'amabuye y'agaciro yogejwe nyuma yo gucukurwa.

"ntabwo twahaye agaciro abagore, baragasanganywe. Ahubwo icyakozwe, muzi amabuye y'agaciro? Iyo bayacukuye aza ariho ibitaka, ibyondo [n'indi myanda], icyo abantu bakora bavanaho bya bitaka, ariko rya buye ry'agaciro riba [risanzwe] ririmo"

Yakomeje agira ati, "ibyakozwe rero bishingiye ku myumvire ya politiki iba ari mizima, ni uguhanagura, ariko ntabwo ari twe twaremye iryo buye ry'agaciro. Ni ukurimenya rero tukarihanagura rigashashagirana."…

 

http://www.izuba-rirashe.com/m-6859-kagame-agereranya-abanyarwandakazi-n-amabuye-y-agaciro-yavanweho-ibyondo.html


__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Improved Group Homepage!
The About page of your Group now gives you a heads up display of recent activity, including the latest photos and files

Yahoo Groups
Control your view and sort preferences per Yahoo Group
You can now control your default Sort & View Preferences for Conversations, Photos and Files in the membership settings page.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...