Skip to main content

Fw: *DHR* Kimihurura: Uruganda rusya ibigori rwahiye


From: "nzeyifreddy@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
 
Kimihurura -Uruhererekane rw'inganda esheshatu ntoya zishya ibigori ziherereye mu cyahoze ari agace k'inganda, mu Mudugududu w'Ubumwe, Akagari Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura zafashwe n'inkongi y'umuriro mu masaha ya saa cyenda z'amanywa kuri uyu wa mbere tariki 14 Nyakanga, eshatu muri zo zikongokeramo ibintu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 20.
Ahesnhi uru ruganda ruto rwari rwubatswe n'amabati
Ahesnhi uru ruganda ruto rwari rwubatswe n'amabati
Izi nganda esheshatu zari iz'abantu batandukanye gusa zikorera ahantu hamwe, izahiye ni urwa Muhizi Marcelin, Saruhara Emmanuel n'urwa Jean Paul Runiga.
Umwe muri aba bahuye n'isanganya ariko utashakaga kuvuga n'itangazamakuru cyane kubera akababaro yari afite, yabwiye abanyamakuru mu magambo macye ko ibyahiriye muri izi nganda harimo imashini umunani (8) zirimo izikobora ibigori n'ibishya zibibyaza ifu, n'ububiko bwa Toni zisaga 50 z'ibigori zifite agaciro gasaga Miliyoni 10.
Igiteye impungenge ni uko aba bahuye n'isanganya ngo nta bwishingizi bari bafite, bivuze ko bahombye ibyangiritse byose.
Hagenimana Innocent, umwe mu bakozi bakoraga muri izi nganda yatubwiye ko umuriro watangiye nka saa cyenda z'amanywa, batangira gukora uko bashoboye ngo bazimye ariko biba iyanga hakomeza gushya.
Abakozi bo muri izi nganda bavuga ko inkongi yaturutse ku nsinga z'amashanyarazi zari mu bisenge by'iyi nyubako.
Ndahimana Theoneste uvuga ko iyi nkongi yatangiye areba arashyira mu majwi ikigo cy'Igihugu cyo gukwirakwiza amazi n'amashanyarazi, isuku n'isukura "EWASA" kuko ngo ibyuma by'inganda byari bishya kandi no mu mwaka ushize ba nyiri inganda bari barahinduye insinga z'amashanyarazi zari mu bisenge.
N'ubwo batemeranya ku mibare, muri izi nganda ngo harimo abakozi barenga 30 biganjemo ba nyakabyizi bakora badafite amasezerano y'akazi, bose bakaba bafite impungenge z'uko bagiye gutakaza akazi.
Mapambano Nyiridandi, umuyobozi w'Umurenge wa Kimihurura yadutangarije ko yababajwe cyane n'iyi mpanuka banyiri uruganda bari barakanguriwe kenshi gufata ubwishingizi bw'inganda zabo ariko bakaba batarabikoze.
Ku kibazo cy'abakozi bagiye gutakaza akazi, Nyiridandi yavuze ko abakozi bahakoraga bose atari abo mu murenge we gusa ngo kuko nabo ari abanyarwanda bigaragaye ko hari uwo byatumye asubira hasi akajya mu buzima bubi ngo umurenge n'Akarere bamufasha mu rwego rw'abatishoboye.
Superintendent Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko n'ubwo hangiritse byinshi bari bagerageje gutabarana ingoga kuko kuba bamenyeshwa bitarenze iminota 20 bahise bagera ahaberaga inkongi bazanye ubutabazi.
Mbabazi akongera gukangurira abubaka inzu kubahiriza amabwiriza y'imyubakire no kwirinda kubaka mu buryo bw'akajagari.
Uretse amazu, ibyuma bishya n'imodoka yari iparitse hafi y'uruganda nibyo byonyine byangiritse, nta muntu byakomerekeje cyangwa ngo bihitane.
Ku rundi ruhande amakuru aturuka muri Police y'u Rwanda aravuga ko hari na contineri (container) iriha Gikondo, hafi yo kwa Rujugiro nayo yahiye ibyari biyirimo bifite agaciro ka Miliyoni zibarirwa hagati y'ebyiri n'eshatu birakongoka
Aho uru ruganda rwari ruri
Aho uru ruganda rwari ruri
Umuriro wangije ibintu birenga miliyoni 20
Umuriro wangije ibintu birenga miliyoni 20
Imodoka ya Polisi izimya umuriro imaze gucogoza umuriro
Imodoka ya Polisi izimya umuriro imaze gucogoza umuriro
Nubwo wari utarazima wose
Nubwo wari utarazima wose
Abapolisi barwanya umuriro
Abapolisi barwanya umuriro
Ibigori Toni zirenga 50 ngo zangiritse
Ibigori Toni zirenga 50 ngo zangiritse
Imashini zigera ku munani zangiritse
Imashini zigera ku munani zangiritse
Imodoka imwe mu zishinzwe kuzimya umuriro ku kibuga cy'indege yaje gufasha iyari ihari
Imodoka imwe mu zishinzwe kuzimya umuriro ku kibuga cy'indege yaje gufasha iyari ihari
umuriro wangije ibintu byo mu nganda eshatu ziri hamwe
umuriro wangije ibintu byo mu nganda eshatu ziri hamwe
Ku geza ku mugoroba hari ibibatsi byari bikizamuka bakibizimya
Ku geza ku mugoroba hari ibibatsi byari bikizamuka bakibizimya
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura
Umuriro ntibiramenyekana icyawuteye
Umuriro ntibiramenyekana icyawuteye
UMUSEKE.RW

__._,_.___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...