Rwanda : Icyegeranyo cy'amazina y'abagize guverinema nshya ya Paul Kagame cyasohotse!
Ibikorwa byo gutwika byarakomeje habura umuntu numwe ufatwa ubikora, ubwo abacurabwenge ba FPR batangira gahunda yo gutegura uzasimbuza Habumuremyi n'abandi baministre; abasimbura bashya batoranyijwe ni abantu batagomba kugira igitekerezo cyabo cyangwa ngo bashobore gufata icyemezo batabajije abatoni kwa Kagame kuko bari batangiye kubona Habumuremyi ashaka kubarusha ijambo kuri shebuja wabo! Mukumvisha Kagame ko Anastase Murekezi yaba ministre w'intebe mwiza ni uko bari bamaze kubona intege nke afite yagaragaje muri ministeri y'abakozi ba leta aho yari atangiye kwirukana abakozi adashishoje agendeye kumabwiriza yahabwaga na ministre ushinzwe imari kandi nawe ari ministre,ubwo bahita babona ko ari umugaragu wumvira vuba! DMI yari yateguye ikinamico ko niba Kagame atirukanye Habumuremyi vuba na bwangu inteko y'abadepite yari kumwandagaza nk'uko byagendekeye Bizimungu Pasteur igahita imweguza!
Comments
Post a Comment