Skip to main content

FW: [RwandaLibre] Re: *DHR* Dr Hazel Cameron yatunguwe n’ibyo yabonye muri filimi ya BBC

 

Aliko mwabantu sinzi icyo mushaka. 
Aba Bera murabashakaho iki, mwareka bakagerageza kwubaka Urwanda rwacu ahubwo namwe mukagerageza kubaka ibihugu baturukamo, maze bikazagera aho twese tuba magilirane? 

 

Sinunvise na ya Musee y'akataraboneka ya Manitoba yareretse Canada ko bulya nayo yakoreye minorites zayo genocide kugeza ubu yirengagiza? None se Dallaire ntiyahiye amaguru aza gushinja abanyarwanda asize iyo y'abiwabo mu kabati? Ni muve ibuzimu mujye ibuntu twese nta Mmana iliho tuli abantu n'urunturuntu rutabura! Nimuhe abera ikaze iwacu, gusa namwe murwane mujye iwabo mubereke amakosa yabo, kandi ntabuze rwose. Niba twemera liberte d'expression,  tureke rero prof H. Cameron ajye kurwana ku nyungu z'inshuti ze RPF na Kagame, natwe twerekane ko BBC yavumbuye ibyo bahisha, niyo si dushaka,  iticisha umudali bamwe igihe igabulira abandi umurengera.
 
Mwabonye uko ba Guichaoua na za "Butare prefecture rebelle" baduhishuliye uko Butare bulya yangaga les nordistes n'ingoma ya Habyalimana  (p57 ngo: plutot RPF que les bakiga ), ko Agathe Uwilingiyimana bulya yali alliee fidele wa RPF; ko abishe Martin Bucyana batagejejwe mu bucamanza bitewe n'ikibaba bakingiwe na Augustin Iyamuremye ubu ni senetor, ko abishe Felicien Gatabazi babyegetse simplement kuli Habyalimana etc. Biranditse, ntihagire ubintwerera. 
Ibi byose mwunva atali ingirakamaro mu kumenya aho twaguye, no kunva imhanvu FAR zitakozwaga ko iyo nshoreke ya RPF A. Uwilingiyimana yasimbura Habyarliman wazo bali bamaze guhitana? 
Ubu sinzi ko RPF yakwifuza ko icyo gitabo cya Guichaoua cyasomwa, nkeka ko bazagica!
 
Mureke Abera babuguze kuko bulya ntibapfana ibanga. Ko bahishahishe ibya Lumumba aliko ntibagezaho bakatubwira ko bamwishe nuko babikoze? Erega Rwanda hali abayifitemo inyungu za politiki n'ubukungu nyinshi, nicyo gituma mubona benshi bicara akabuno ntigakore hasi, bakongera bagahaguruka. Ntabwo ali urukundo cyangwa se ubwanzi by'iniga-nyarwanda hutu, tutsi cyangwa se twa: ashwi daaa!  
 


To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; rwandalibre@yahoogroups.com
From: RwandaLibre@yahoogroups.com
Date: Wed, 26 Nov 2014 10:57:20 +0000
Subject: [RwandaLibre] Re: *DHR* Dr Hazel Cameron yatunguwe n'ibyo yabonye muri filimi ya BBC

 

Tekereza ko uriya mugore wagiye gutanga ubuhamya mu Rwanda ashobora kwandika ibyo ashaka byose mu Burayi no muri UK, byaba byiza, byaba ari ibinyoma, byaba ari ugutuka Premier Ministre David Cameron, byaba ari ugutuka umwamikazi wa UK, nta gire icyo abibazwaho. None agiye kuvuga ubusa mu Rwanda kubera ko bamuhaye ticket yo kujyayo no kurara muri hotel. Kagame ntabwo yumva uko itangazamukuru na  freedom of press uko bikora. Murumva namwe ko  iriya rapport izava muri ririya kina mico ntacyo izamara. Bizaba nk'ibya rapports za Mucyo. Iyo rapport za Mucyo zigira icyo zimara, na documentaire ya BBC ntiba yarabayeho. Kagame rero aracyafite akazi kenshi mu gushaka gucecesha isi yose, maze  twese tugakurikira umurongo we mu byo avuga.



From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Wednesday, 26 November 2014, 8:22
Subject: *DHR* Dr Hazel Cameron yatunguwe n'ibyo yabonye muri filimi ya BBC

 


Faustin Niyigena - Izuba rirashe

Umwongerezakazi Dr Cameron Hazel uziranye n'abanyamakuru bakoze filimi Rwanda's Untold Story, ngo yatunguwe n'amahano yakorewe u Rwanda binyujijwe muri iyo filimi.

Ibi yabibwiye akanama k'inzobere mu gucukumbura niba koko iyo filimi ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'andi makosa yaba yarakozwe na BBC kuva yatangira gukorera mu Rwanda.

Dr Cameron Hazel ni umwarimu muri Kaminuza mu Bwongereza mu isomo ry'imibanire y'ibihugu, akaba Umuyobozi w'ishuri ry'isomo ry'amahoro n'amakimbirane, umwarimu w'isomo rya Jenoside n'impinduka nyuma yayo mu Rwanda ndetse yanditse inyandiko n'ibitabo ku iterambere ry'u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Ku bw'ubwo bumenyi afite ku Rwanda, yavuze ko byatumye umunyamakuru wa BBC wakoze iyi filimi (producer) Jane Corbin hamwe n'umwunganizi we mu kuyikora no kuyiyobora John Conroy, batangira kumushakisha iwabo mu Bwongereza kuva mu Kuboza 2013, bamubwira ko bashaka gukora filimi ivuga kuri Jenoside ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 20, kandi ntacyo bazi ku Rwanda.

Bakomeje kujya bamuhamagara, abarangira abantu n'inzibutso bashobora kuzasura mu gihe cyo gukora iyo filime yabo, ndetse abemerera ko bazamuvugisha akabaha amakuru mu gihe gusa bazamubaza ku buzima bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside, kuko we adashaka kuvuga iby'uko Jenoside yateguwe cyangwa yakozwe mu gihe igihugu kiri gutera imbere muri segiteri zose.

Dr Cameron avuga ko bagombaga kubonana kuwa 16 Kamena 2014 kugira ngo bakorane ikiganiro cyo gushyira muri filimi, ariko baza kumumenyesha ko benda kurangiza kuyitunganya kandi ko we nta mwanya bamubonera muri filimi. Bati "Warakoze kudufasha."

Uyu mugore yavuze ko yaje gutungurwa ndetse akababazwa na filimi yabonye  kuwa 01 Ukwakira 2014 kuri televiziyo ya BBC TWO, akabona ari filimi isebya u Rwanda ndetse by'umwihariko iharabika Umukuru w'Igihugu.

Dr Cameron Hazel yavuze ko akimara kubona iyo filimi, yahise amenya neza impamvu bamukuye ku rutonde rw'abo bagombaga kuvugana nabo. Ati "Mvugana nabo mbere sinari nzi icyo bagamije, kuko igihe John Conroy yampamagaraga yasaga n'umuntu uzakora ikintu cyiza."

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri (kuya 26), azakomeza kuganira n'aka kanama asubiza ibibazo bashobora kuzamubaza ku kiganiro cy'amasaha abiri n'igice yabahaye.



Envoyé par : agnesmurebwayire@yahoo.fr
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...