Skip to main content

[RwandaLibre] NAIROBI: UMUTANGABUHAMYA KW'IHANURWA RY’INDEGE YARI ITWAYE NYAKWIGENDERA HABYALIMANA JUVENAL YASHIMUSWE NA DMI MU MUGI WA NAIROBI

 


NAIROBI: UMUTANGABUHAMYA KU IHANURWA RY'INDEGE YARI ITWAYE NYAKWIGENDERA HABYALIMANA JUVENAL YASHIMUSWE NA DMI MU MUGI WA NAIROBI.

18 novembre 2014

Umutekano

Ejo tariki ya 17-11-2014, Radio mpuzamahanga y'abafaransa RFI yasohoye inkuru ivuga ko umunyarwanda wari wemeye kuzatanga ubuhamya ku ihanurwa ry'indege yahitanye nyakwigendera Habyalimana Juvenal na mugenzi we w'Uburundi, Cyprien Ntaryamira n'abari muri iyo ndege bose, yashimuswe n'abantu batazwi kandi yari hafi kwerekeza mu Bufaransa aho yagombaga guha ubuhamya abacamanza, Marc Trevidic na Nathalie Poux bamaze imyaka bakora iperereza kw'ihanurwa ry'iriya ndege.

Paul Kagame agiye gusazwa n'indege ya Habyalimana Juvenal

Paul Kagame agiye gusazwa n'indege ya Habyalimana Juvenal

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Nairobi muri Kenya aho uwo mutangabuhamya yari atuye, avuga ko iri shimutwa ryakozwe nta shiti n'inzego z'iperereza z'u Rwanda, DMI. Uyu mutangabuhamya ubusanzwe ngo witwa Gafirita Emile ariko akaba yari yarahinduye amazina akaba i Nairobi yari azwi ku mazina ya Emmanuel Mugisha ngo yari amaze amezi abiri gusa ahungiye muri Kenya, akaba yari atuye ahitwa Waithaka (Dagorethi), kandi ngo akaba yikoreraga ubucuruzi buciriritse.

Aya makuru akomeza avuga ko ishimutwa ry'uyu mugabo ryabaye ku wa kane tariki ya 13-11-2014 mu ma sa sita z'ijoro. Ngo abamaneko ba DMI bamugezeho bafashijwe n'umututsi w'umurundi w'impunzi witwa Tharcisse Ntiranyibanyira ariko ubu akaba yiyita Kana Asterawaje i Nairobi muri 2006 acitse ngereza yo ku Mpimba i Burundi. Uyu Tharcisse cyangwa Kana Astera ngo yari inshuti ya Gafirita Emile ndetse ngo bari banaturanye.

Bajya kumushimuta ngo bamusanze iwe ahitwaga I Waithaka (Dagorethi) ubwo yari atashye ageze ku nzu ye. Aya makuru kandi yemeza ko yari yiriranywe umunsi wose n'uriya Thariscise kandi nubwo ngo no mu masaha akuze cyane nka saa tatu n'igice z'ijoro bari kumwe cyane ko nyine bari baturanye. Icyerekana ko uriya Tharcisse yagize uruhare rugaragara mu gufatisha uriya mugabo nuko iyo nkuru ikimara gutangira kuvugwa, Thariscise yahise ajya kwihisha kuburyo yabonetse ku cyumweru tariki ya 16-11-2014 ari kumwe na bamwe mu bakozi ba ambasade y'u Rwanda i Nairobi ahitwa Ngong Road. 

Ishimutwa rya Emile Gafirita ntiryasakuje cyane kubera ko atari azwi, kubera ko ari bwo yari akigera i Nairobi,kereka gusa abanyakenya baturanye bumvise ngo ataka cyane ndetse ngo babonye abantu 3 b'abagabo baje mu modaka idafite plake y'inyuma bamufata bahita bamuniga bamunaga mu modoka yari ihamaze akanya ihagaze imbere y'iwe, nuko bahita bamuka nka « Safari rally ». 

Aba banyakenya ngo bahise batabaza police ariko nta cyo yakoze kugeza n'ubu bivugwa ko bariya ba DMI baba baramwishe akigezwa muri Ambasade y'u Rwanda, umurambo bakajya kuwuta ahantu hatazwi. Uretse ngo kuba uyu Gafirita Emile yari yemeye kujya gushinja Paul Kagame guhanura indege ya Habyalimana Juvenal, ngo muri DMI banamushinjaga kuba ari umuyoboke wa Kayumba Nyamwasa ni ukuvuga uwa RNC. 

Amakuru ava mu bamaneko ba DMI kandi avuga ko ubu Kagame amereye nabi abicanyi be abashyiraho igitutu ngo kuki batica abantu bose bashyizwe kuri liste A? Amakuru atugezeho mu kanya aravuga ko ngo police ya Kenya ngo yaba yamaze guta muri yombi uriya mugambanyi Tharcisse ngo bamuhate ibibazo. Harahagazwe!!!

N.B: Mu Rwanda bari banditse ko hari umutangabuhamya witambitse mw'isozwa ry'iperereza ku warashe indege ya Habyalimana, none bamuvanyeho. Mubisome hano hasi:

http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/umutangabuhamya-mushya-yitambitse

 

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.fr




__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...