Skip to main content

Fwd: *DHR* Ingingo y'i 101:‘...Ese Perezida Kagame aramutse avuze Oya?’


---------- Forwarded message ----------
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>


BASOMYI BANDITSI,
Uyu wanditse ibi mu gihe.com kuri KAGAME ngo "Twibuke ko yifuje mu biganiro bimwe yagiranaga n'abanyamakuru, ko aho igihe kigeze, hatangizwa impaka zisesuye, Abanyarwanda bakamuha neza ibitekerezo byimbitse byamwemeza ishingiro n'agaciro k'ibitekerezo byemeza ko ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga yahindurwa, abadashaka ko iyo ngingo yahinduka nabo bakamunoza mu nama shingiro zabo" arabeshya abasomyi kimwe nkuko Kagame ubwe yabeshye kandi abeshya abanyarwanda n'amahanga ngo arashaka debate kuri iyi ngingo ya 101 kandi atari byo. Mu gutegura kongera kwiyamamaza kwe Kagame yakoze hakiri kare ibi bikurikira:
1.Yirukanye Karugarama muri MINIJUST amujijije ko yavuze ko ingingo ya 101 ingingo itagomba kuzahinduka; (aka kanya murabyibagiwe!!);
2.Yirukanye Dr. Ntawukuriryayo JD ku buperezida bwa Sena (Septembre 2014) kugirango hatazava aho habaho n'igitekerezo cya alternance hagati ya bombi kuko ubundi ni we wari usanzwe amuherekeza mu kwiyamamaza akaza ari uwa kabiri n'amajwi 3% ariko ibyo ari byo byose byatumye amenyekana cyane mu gihugu hose(uwo nawe aba avuye mu nzira);
3.Yafunze Col Byabagamba na General Rusagara ba FPR abaziza kujujura ko atari akwiye kongera kwiyamamaza;
4. Mu nama y'umwiherero I Gabiro abandi bategetsi bose bo mu Rwanda yabakubye na zeru yerekana ko ari we ushoboye wenyine bityo bikaba byari uburyo bwe yari yabaze yateguye neza bwo kubumvisha ko nta wundi muri bo wayobora u Rwanda uretse we wenyine;
4.Amaze kwirukana Connie Bwiza mu nteko ishinga amategeko amuziza ko hari abantu yaganiriye nabo akababwira ko  101 idakwiye guhinduka ko Kagame adakwiye kongera kwiyamamariza ubuperezida;
5.Kagame nka Perezida wa FPR akaba na Perezida wa Repubulika yahaye FPR n'abakada bayo n'abayobozi b'igihugu hirya no hino amabwiriza yo gutegeka abaturage gusinya ku gahato ngo bamusabe kongera kwiyamamaza;
6. Mw'ijambo aherutse kuvugira ku Kicukiro nyuma y'umuganda yarabivuze ko mugihe wafashe ibintu byiza nta mpamvu yo kubirekura;(mugende muyumve kuri youtube ukuntu abivuga yeruye rwose, keretse uwaba ashaka kwiyumvira ibindi!).
Nyuma y'ibi,  ibindi byose ni ikinamico, mensonges na hypocrisie nyarwanda.
(Dr. Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka ry'imberabose riharanira gusangiza igihugu n'ubutegetsi bwacyo abanyarwanda bose ntawe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nkuragiye inka ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo). 

2015-07-23 13:57 GMT-04:00 agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 


igitekerezo cya P. Mbaraga - Igihe


Mu cyerekezo cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda muri 2017 n'ibisabwa guhinduka mu Itegeko Nshinga, Nankana ni Perezida Kagame. Abaturage barasabye Inteko Ishinga Amategeko irabaha. Tuzirikane ko Nyir'ubwite we ntacyo aravuga yeruye. Ese aramutse avuze ngo OYA

Burya kimwe mu bivuna Umukuru w'Igihugu uwariwe wese ku Isi, n'uko nubwo agira abajyanama benshi, kenshi iyo ajya gufata icyemezo aba ariwe wenyine n'umutimanama we.

Mu Bubiligi higeze kubaho ubwo uwari umwami Baudoin ariwe Mukuru w'Igihugu yagejejweho itegeko (gukuramo inda cyangwa avortement cyangwa abortion) ryatowe n'Inteko Ishinga Amategeko ngo arisinye, we asanga icyo rivuga kinyuranye n'imyemerere ye.

Byabaye ngombwa ko Baudoin ava ku bwami kugira ngo bigaragare ko igihugu kitagifite Umukuru wacyo kugira ngo Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko abe ariwe usinya iryo tegeko. Nyuma umwami arongera asubira ku ngoma ye. Icyo gihe Baudoin nta wundi mujyanama yumviye uretse umutimanama we.

Perezida Kagame nawe nk'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, ashyikirizwa amategeko menshi agahabwa inama nyinshi, ariko iyo ajya gusinya aba ari wenyine.

Twibuke ko yifuje mu biganiro bimwe yagiranaga n'abanyamakuru, ko aho igihe kigeze, hatangizwa impaka zisesuye, Abanyarwanda bakamuha neza ibitekerezo byimbitse byamwemeza ishingiro n'agaciro k'ibitekerezo byemeza ko ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga yahindurwa, abadashaka ko iyo ngingo yahinduka nabo bakamunoza mu nama shingiro zabo.

Mu gihe we azahitamo icyo azatangariza Abanyarwanda n'amahanga, azaba ari wenyine. Ariko njye ikibazo mpaye abasoma ibi; Ese mubona impaka Perezida yifuje zarabaye?

Izo mpaka zisesuye ntizumvikanye bihagije, n'izumvikanye ntizasembuye izindi.

Ubundi igihe cy'amatora ni ishuri Kaminuza n'urubuga rwa demokarasi. Ni indorerwamo yerekana ko abaturage bumvise koko ko aribo batanga ubutegetsi bakabuha uwo bashaka, bakanabwambura utakibanogeye. Ni igihe amashyaka n'itangazamakuru bagaragaza icyo babereyeho cyo kumurikira abaturage. Ni naho buri shyaka ryumvikanisha umwihariko waryo mu gusesengura no gusobanura ibibazo by'igihugu ryerekana umurongo waryo mu kubikemura.

Uretse kubivugira mu nama z'umwiherero, nta cyicaro cy'ibiganiro cyahuje abahagarariye amashyaka atandukanye bumvikanisha icyo buri wese ashimangira mu mahame y'ishyaka rye kijyanye n'amatora y'Umukuru w'Igihugu, manda zingahe zizaba ngombwa kugira ngo intebe y'Umukuru w'Igihugu ihabwe undi mushya?

Imyaka irindwi ya manda izakomeza ityo cyangwa nayo yasubirwaho? Umwanya wigeze kubaho wa Visi Perezida kuki utakomeje aho Kagame abereye Perezida, basanze se utarukenewe? Uwawukoreyemo se nawe niko abibona mu gihe politiki y'u Rwanda yagutse cyane haba mu miyoborere y'imbere mu gihugu haba mu ruhando mpuzamahanga?

Imiterere y'ubutegetsi bushingiye ku bubasha buhanitse bwahariwe Umukuru w'Igihugu cyangwa Inteko Ishinga Amategeko cyangwa busaranganyije hombi ubwo twakoresheje cyane ni ubuhe kandi twakomeza gute?

Politiki y'ubwumvikane (large consensus) n'isaranganya ry'ubutegetsi (power shairing) twemeje tugisohoka muri Jenoside, biracyari ngombwa ko ariyo dukomeza kugenderaho cyangwa twahindura, ishyaka ritsinze rikayobora, abatatsinze bagakora umurimo wabo wo gukurikira politiki ikorwa bayinenga cyangwa bayishima ariko cyane cyane bakumvikanisha uburyo bw'akarusho bo bakwifashisha abaturage nibaramuka babahaye ubutegetsi.

Ibi bijyana no gushyiraho statut y'abanyapolitiki batagize amahirwe yo kubona amajwi ahagije yo kujya mu buyobozi (Sinkunda ijambo opposition kuko abari mu buyobozi n'abatarabuhawe n'abaturage, bose bakomeza gutekereza no gukorera aheza h'ejo hazaza) bagahabwa umutekano n'umudendezo wo gukomeza gukora nta nkomyi igihe badatatiye ubumwe bw'Abanyarwanda.

Ibyo byiyumviro byatekererezwa hamwe na manda y'Umukuru w'Igihugu yibanzweho by'umwihariko, nabyo bigahabwa umwanya mu mpinduka z'Itegeko Nshinga. Icyagaragaye ni iki?

- Mu gihugu, hari impanda z'abaturage bashaka ko Ingingo ya 101 ihinduka batura inkangara zuzuye inyandiko mu Inteko Ishinga Amategeko. Bamwe bati ni ku nyungu z'u Rwanda n'abarutuye, abandi bati Kagame yatugejeje kuri byinshi by'iterambere.

Ibyo birigaragaza ariko niba hari n'icyago cyatera u Rwanda FPR iramutse itanze undi mukandida cyangwa akava mu yandi mashyaka, haze impaka zisobanurire abaturage ishingiro ry'izo mpungenge.

Icyo cy'uho gituma abahanganye n'ubuyobozi Abanyarwanda bishyiriyeho bamamaza ko ibyo Abanyarwanda bakora babikorera mu bwoba baterwa n'ubutegetsi buriho. Ariko uwashaka yabirebera ku ruhande rw'uko abakora iyo propaganda aribo bateye ubwoba Abanyarwanda kandi barabigaragaje na za grenade zahitanye inzirakarengane muri Kigali n'ahandi. Iki gihe Abanyarwanda ntibabura kubona nabo ko Perezida Perezida Kagame ariwe ushoboye guhangana n'iryo terabwoba.

- Abareba abahanga babarirwa mu Muryango FPR-Inkotanyi babonamo abakandida ku ntebe y'Umukuru w'Igihugu, Muzehe Tito Rutaremara yaravuzwe, Sezibera Richard yaravuzwe, Donald Kaberuka yaravuzwe, Madamu Jeanette Kagame yaravuzwe, Louise Mushikiwabo yaravuzwe. Impaka zisesuye zajyaga kumvisha Abanyarwanda igituma hari bamwe batekereza kuri bariya bantu. Ingufu bababonamo ni izihe? Ese uyu n'uriya yageza iki ku Rwanda n'Abanyarwanda? Ni iki cyamufasha kugeza Abanyarwanda ku mihigo yabo? Ni iki cyamubangamira?

- Mu bavugira inyuma y'Igihugu banenga imiyoborere y'u Rwanda, nta gishya cyumvikanye kitari uko basanzwe n'ubundi nta cyiza babona gikorwa mu Rwanda. Ubu basimbukiye ku ifatwa ry'umwe mu basikirare bakomeye bamugira iturufu rya propaganda yabo.

- Mu Inteko Ishinga Amategeko nta mpaka zumvikanye zongera kumurikira Abanyarwanda agaciro k'Itegeko Nshinga, ko nta rindi tegeko, ko nta n'umuntu uri hejuru yaryo. Habaye ibirori byo guha umugisha ibyifuzo by'abaturage hatabanje ibiganiro bitwibutsa ihame rya demokarasi rishingiye ko ubutegetsi ari ubw'abaturage. Nibo bafite ububasha bwo kwishyiriraho abayobozi no kubakuraho kandi ubutegetsi bukora mu izina ry'abaturage.

- Ayo mahame amaze kwibutswa hajyaga gukurikiraho impaka z'ibitekerezo binyuranye byumvisha abaturage impamvu ibyo twemeraga ko ari byiza muri 2003 nka manda ebyiri zidasubirwamo kuri Perezida ubu tutagifite iyo myumvire.

Hakagaragara ababishyigikira basesengura icyiza cya manda ebyiri z'imyaka irindwi ; n'ababirwanya bakagaragaza inenge za manda ebyiri zuzuje imyaka 14.

Hakaba n'igice cya gatatu gitanga ubundi buryo bwakoreshwa nka manda eshatu z'imyaka ine buri manda. Icya kane kikaba wenda abadashaka ko habaho inzitizi ku nshuro Umukuru w'Igihugu ashobora kongera kwiyamamaza.

Hakurikijwe ko ahenshi i Burayi no muri Afrika hakunze kuvugwa manda ebyiri z'imyaka itanu buri manda nabyo bigahabwa umwanya wabyo. Ibi byagaragaza ko Inteko Ishinga Amategeko itagizwe n'umutwe umwe gusa.

Tubihuza gute na Demokarasi nayo twubaka? Icyo ntikigoye kugisubiza kuko Itegeko Nshinga ryateganyije uko rishobora kuvugururwa. Icyo ritateganije ni inyandiko (petitions) z'abaturage. Zaje zite rero. Forms zivugwa ko zuzuzwaga abaturage bagasinya zifite ubuhe buziranenge? Zihabwa akahe gaciro mu mategeko? Hagombaga signature zingahe kugirango Inteko iterane ifate umwanzuro?

Nanone mu Inteko Ishinga Amategeko haba haramuritswe n'izindi ngingo zasabiwe guhinduka cyangwa kuvamo n'impamvu shingiro y'izo mpinduka ikamenyekana.

- Nta rirarenga ariko kuko ikizaha umugisha izo mpinduka n'impaka zisabwa ni referendum izashimangira noneho mu buryo buteganywa n'amategeko ibyifuzo by'abaturage. Impaka zizabanziriza iyo referendum zakosora ibyavuzwe haruguru.

Ngarutse ariko ku cyo natangiriyeho, ibyo byose twavuze haruguru birashoboka ariko Ijambo rya nyuma ni irya Perezida Kagame. Abanyarwanda bamusabye ko akomeza kubayobora, ni uburenganzira bwabo. YEGO cyangwa OYA ya Perezida Kagame, azayifata yihereye wenyine kandi azaba yumva ko aremerewe. Ntibizamuvuna cyane ariko kuko yiyemeje kwitangira u Rwanda n'Abanyarwanda.

Ku bashyigikiye YEGO, ibirori bikwiye kuzaba umunsi Perezida Kagame azavuga YEGO. Igishya Perezida Kagame yatangije muri communication ye cyanshimishije kurusha ibindi n'uko asura Abanya -Rutsiro, yashishikarije Abanyarwanda gushirika ubwoba bakajya bavuga icyo bashaka. Icyo ni icyayi cye akunda kunywa, azakomeze agisangize Abanyarwanda no muri manda ya gatatu."

http://www.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/perezida-kagame-yaravuze-ariko


__._,_.___

Envoyé par : agnesmurebwayire@yahoo.fr
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)
nd get together as one!!! Inno TWAGIRA

.

__,_._,___


Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...