Fwd: [fondationbanyarwanda] IGIHE.com - Mobile Version - Perezida Kagame yageze i Los Angeles gutangiza imikino Olempike yo mu mpeshyi
---------- Forwarded message ----------
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Date: 2015-07-25 21:58 GMT+01:00
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] IGIHE.com - Mobile Version - Perezida Kagame yageze i Los Angeles gutangiza imikino Olempike yo mu
From: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Date: 2015-07-25 21:58 GMT+01:00
Subject: Re: [fondationbanyarwanda] IGIHE.com - Mobile Version - Perezida Kagame yageze i Los Angeles gutangiza imikino Olempike yo mu
Basomyi banditsi,
Perezida Kagame se yitabira ate inama mpuzamahanga y'ITERAMBERE RIDAHEZA Y'I Los Angelesgood nkuko igihe.com kibitanzemo iyi nkuru kandi bizwi ko leta ya FPR mu Rwanda mu migenzereze yayo ishyira imbere ITERAMBERE RIHEZA BAMWE MU BANYARWANDA! CNN mu mwaka wa 2014 yigeze gutangaza mu kiganiro cyayo kitwa Global Public Square ko u Rwanda ari igihugu gifite GINI INDEX IRI MU ZANYUMA KW'ISI kuko ari igihugu gifite gahunda ya politiki yo gukenesha nkana bamwe mu baturage bacyo. Nguko uko ubu amavunja yagarutse mu Rwanda, ng'uko uko abantu bongeye kurwara inda mu mutwe (mu misatsi) no mu myenda, kugira ibibwa n'ibiheri mu buririri, kurwara "shishikara ushime", kurwara bwaki(n'abantu bakuru bayirwaye ubu barahari), kurwara inzoka akada kagatumba kubera kunywa amazi yuzuye umwanda, kurwara umwuma uterwa no kutanywa bihagije, kurarana n'amatungo:inka, ihene, intama n'inkoko mu nzu, abantu kuba mu kazu k'umusarane bataekera baho bituma bakarira aho bituma bakaryama aho bituma, n'izindi za indicateurs z'ubukene nyinshi cyane ziri mu Rwanda ubu zigaragaza nta shiti uburyo hari iterambere rya FPR iririmba ryo mu mugi wa Kigali ariko riheza benshi mu banyarwanda muri uwo mugi no mu gihugu cyose. (Gasana Anastase, umuyobozin w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka ry'imberabose rigamije gusangiza igihugu n'ubutegetsi bwacyo abanyarwnda bose ntawe uhejejwe inyuma y'urugi, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo).
2015-07-25 15:48 GMT-04:00 thomasbitariho thomasbitariho@yahoo.com [fondationbanyarwanda] <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>:
http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-los
Sent from my Samsung device__._,_.___
Répondre en mode Web • Répondre à expéditeur • Répondre à groupe • Nouvelle discussion • Toute la discussion (1)
.![]()
__,_._,___
Comments
Post a Comment