Skip to main content

PRM/MRP-ABASANGIZI PARTI RWANDAIS DES MODERES/ MODERATE RWANDA PARTY

FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W’ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION)


                Ku wa 04/07 wa buri mwaka, ni umunsi Leta ya FPR yizihizaho italiki ya 04/07/1994 yafatiyeho ubutegetsi ku ngufu za gisilikare nyuma y’imyaka hafi ine y’intambara.

                Iyo uwo munsi ugeze, abanyarwanda benshi bari mu gihugu bashaka aho bihisha bakahabura bagirango be kujyanwa ku gahato kujya kuzuza stadium/stade mu biroli bibi kuri bo ari ibyo kwizihiza ubwicanyi bwa FPR bwabamazeho abantu babo, abavandimwe babo, abaturanyi babo, n’inshuti zabo.

                Hari na bamwe mu batutsi babaga mu Rwanda mbere ya 1994 bazi neza ko biciwe na FPR/APR ariko bagatinya kubivuga. Mwaba muri inshuti akakubwira mw’ibanga ati ndabizi neza ko ari FPR/APR yanyiciye abanjye ariko sinatinyuka kubihingutsa, ati mvuga nanjye ko bishwe n’interahamwe kuko byose ari yo mvugo ya leta iriho; ati ariko mbonye uruvugiro n’ubwisanzure, nabisobanura.

                FPR kuva yatera u Rwanda taliki ya 01/10/1990 yaje ifite gahunda mbisha yo kwica abaturage b’inzirakarengane, uko kubica ikabikoresha nk’itwaro ya politiki yo kotsa igitutu leta ya MRND yariho icyo gihe mu kwerekana ko idashoboye kurinda umutekano w’abaturage bayo kugirango bayijundike. Abacitse kw’icumu rya FPR i Byumba, mu Mutara no mu Ruhengeli aho intambara yatangiriye, FPR ikabahindura impunzi mu gihugu imbere, ibyo ikabikoresha nk’ubutumwa kuri leta yariho iyibwira iti ndi hano hirya naje!

                Ubundi iyo habajijwe ikibazo “igihugu ni iki?”, igisubizo ni uko igihugu mbere ya byose ari abantu, abenegihugu bacyo. Ubukungu bwa mbere bwa buri gihugu ni abaturage bacyo, ntabwo ari peteroli, ntabwo aro zahabu, ntabwo ari coltan. Birababaje cyane rero kubona FPR yaje ibeshya ngo izanye demokarasi mu Rwanda ahubwo yarazanywe no kwica abantu ikaba yarayogoje igihugu cyose kuva kiriya gihe kugeza ubu, imyaka ikaba ishize ari 25 yose yica abantu.

                Ni mu gihe kandi, kuko FPR yaje yivugira ubwayo ko atari ishyaka rya politiki, ko ari umuryango. Ni byo kuko FPR muri gahunda zayo, mu mikorere yayo no mu myitwarire yayo ku baturage, ntabwo yitwara nk’ ishyaka rya politiki koko urebye ibokorwa by’akarengane n’urugomo ibakorera nko kubasenyera amazu, kubatemera intoki,  kubambura amasambu yabo, kubarandurira imyaka, kubategeka guhinga ibitera mu turima basigaranye, guca mu gihugu imbuto zabo za gihanga, kubaka imisanzu ya buri kanya igamije kubakenesha kandi bazi ko ntaho bafite bakura, no kubica.

                Muri uko kwica abantu, FPR yazanye mu Rwanda ubwicanyi butari busanzwe buhazwi bwatangiye kuvugwa bwa mbere n’impunzi zari Nyacyonga zari zaravuye i Byumba zicitse kw’icumu ry’ubwo bwicanyi bwa FPR/APR Inkotanyi. Uwo mwihariko w’ubwicanyi bwazanywe na FPR/APR mu Rwanda uteye utya:
(1)  kwicisha abantu agafuni kajanjagura umutwe nka kariya bakubise Rwigara Assinapol mu mutwe; ubundi agafuni mu Rwanda ni ako bakoresha mu mirima mu gutera intabire;
(2) umurunga ukebanya ijosi nk’uriya bicishije Col Karegeya;
 (3) uburozi mu Rwanda bita “utuzi twa Dan Munyuza” nka turiya bahaye nyakwigendera Aloysia Inyumba nyuma bakatubeshya ngo yishwe na cancer nkaho tuyobewe uko cancer ifata n’uko yica;
(4) akandoyi gasatura agatuza nka kariya bicishije bariya bantu benshi umwaka ushize bakabajugunya mu ruzi rw’Akagera no mu kiyaga cya Rweru’;
(5) no gufata abana bato amaboko yombi bakabazunguza bakabakubita ku kibambasi cy’inzu cyangwa ku giti bagashwanyagurika.
Ngubwo bumwe mu buryo bwihariye bwa FPR(methods, modus operandi/modes operatoires) ikoresha mu kwica abantu twabashije kumenya neza. Ntitwiriwe tuvuga urusasu nka ruriya baherutse kwicisha Dr. Gasakure bakatubeshya ngo yaragiye hanze kwituma ngo ahura n’umupolisi ashaka kumwambura imbunda yari afite undi aramunanira aramurasa. Murabizi ibya FPR murabimenyereye ko byose  ari ugutekinika gusa gusa!

                Ubundi buryo FPR isangiye n’abandi bicanyi nkayo mu kwica abantu,   ni ugufata abantu idashaka ikabahimbira ibyaha ikabafungira ubusa kugirango bapfire muri gereza bishwe n’ubujyahabi bwa gereza cyangwa uburozi bahawe muri gereza mu byo barya no mu byo banywa, cyangwa se bakazabanyereza byitwa ngo babimuriye mu yindi gereza naho babajyaniye kubica. Leta ya FPR yabeshye abanyarwanda n’amahanga ngo yakuyeho igihano cy’urupfu ariko nyamara kiracyariho binyuze mu mayeli yo kwica imfungwa hakoreshejwe  buriya buryo bwose na ziriya mfu zose tumaze kuvuga.

                FPR nk’umutwe w’iterabwoba, ifite muri gahunda yayo gukomeza gukora jenoside hutu ya bucece, nkuko umushakashatsi w’umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/08/2014 akabyita “Slow, Silent and Systematic Hutu genocide in Rwanda”.Ibi mw’ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI mu mahame yaryo yo ku wa 10/03/2013 urupapuro rwa 10 ingingo ya 5 twari twabivuze aho twanditse tuti: “Repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi kuva tariki ya 04/07/1994 kugeza ubu nayo, kimwe n’izayibanjirije, yashingiye kw’ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, akarengane, urwango, kwihimura, n’ubwicanyi. Yongeyeho n’akarusho ko gukoresha iterabwoba, urugomo, guhahamura abantu, kunyereza no kwica abahutu mu buryo bw’ibanga mu rwego rwo kugabanya umubare wabo uko bishobotse kose kugirango bave kuri 85%  bajye ku mubare wo hasi wose ubashobokeye. Ibi biri mu mpamvu FPR yanze gukora ibarura rusange ry’abaturage (recencement general/general census) ridafifitse kuva yafata ubutegetsi mu 1994 kugeza ubu”.

                Turangije ubu butumwa ku banyarwanda bose tubabwira ko tuzi kandi tuzirikana amakuba  abanyarwanda twahuye nayo aho igihugu cyacu cyaguye mu minwe y’ikintu kititwara nk’ishyaka rya politiki ahubwo kitwara nk’umutwe w’iterabwoba ari cyo FPR Inkotanyi. Dusaba abanyarwanda bose kucyamaganira kure no kukirwanya kuko kigiye kubamaraho abana, ababyeyi n’inshuti. Twe nk’ishyaka rya politiki ritavuga rumwe na FPR, turasezeranya abanyarwanda ko ibyabaye taliki ya 4/7/1994 by’uko ikibi cyari gihari cyasimbuwe n’ikindi kibi kurushaho bitazongera; kuko twiyemeje hamwe namwe mwese guharanira ko mu Rwanda rwacu haba impinduka nziza ituma ikibi cyahabaye n’ikibi gihari ubu aricyo FPR gisimburwa n’icyiza gusa, maze u Rwanda tukarugira mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n’umwe bibaye ngombwa ko yicwa nk’uko bimeze ubu mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi na Kagame wayo.

Bikorewe Savannah Georgia,  muri Leta  Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 03/07/2015;

Dr. Gasana Anastase, perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka.

Icyitonderwa: Niba wifuza kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura ibitekerezo, email yacu ni  abasangizi@gmail.com    naho telefoni yacu ni +1-919-818-6405

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...