Skip to main content

Fwd: KAGAME MU BUHUNGIRO


---------- Forwarded message ----------



KAGAME ATEGETSE ABANYARWANDA KUMUHA UBUHUNGIRO KU NGUFU ZA LETA NONE BARABUMUHAYE.
 
 
 
Kuva mu 1994, abanyarwanda benshi cyane bahunze igihugu cyabo kugeza n'uyu munsi bagihunga. Baba bahunga agafuni kajanjangura umutwe n'akandoyi gasatura agatuza bikoreshwa na FPR mu kwica abantu mu Rwanda, bakajya gusaba ubuhungiro mu bihugu by'amahanga hirya no hino kw'isi. Abandi basigaye mu Rwanda badafite uburyo bwo guhunga cyangwa badafite aho bahungira bahebeye urwaje, bahinduka impunzi mu mitima yabo, bahinduka impunzi mu gihugu cyababyaye.

Perezida Paul Kagame nawe, kubera ubwoba ahorana bwo gukurikiranwa n'inkiko mpuzamahanga bitewe n'ibyaha ndengakamere by'intambara na jenoside hutu yakoze mu Rwanda no muri Congo DRC, ubu arashakisha aho ahungira ubutabera mpuzahanga bityo we na FPR ye bakaba barategetse abanyarwanda kumuha ubuhungiro muri perezidansi y'u Rwanda kugirango agumane ubudahangarwa bwayo ejo ataza aho afatwa nka kuriya General Karenzi Karake aherutse gufatwa.

Ririya kinamico ry'abaturage bajyana ibikarito byuzuye impapuro ku ngoro y'inteko ishingamategeko, n'abagize inteko ishingamategeko na Sena gutora 100% ko itegeko nshinga rihinduka Kagame akongera kwiyamamaza no gutorerwa ubuperezida, ni ubuhungiro Kagame ategeka abanyarwanda kumuha muri perezidansi y'u Rwanda kugirango abone uko ahunga ubutabera mpuzamahanga atinya ko bwazamuryoza amabi y'ubwicanyi bwa jenoside yakoze na nubu agikora bucece mu Rwanda.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n'ubundi ryari risanzwe ritemera ririya tegeko nshinga rirho ubu kuko ryadozwe mu 2002 nk'ikote ryo kwambika Kagame n'ishyaka rye FPR. Mu mushinga wa ririya tegeko nshinga, ryateganyaga ko manda imwe izajya imara imyaka itanu. Nyuma nibwo Kagame yashyize muri Komisiyo ya ryo umuntu w'umugande, amutuma kuvugamo ko manda ikwiye kuba irindwi aho kuba itanu. Icyari kigamijwe na n'ubu kikigamijwe na Kagame na FPR ye akaba ari ugukumira no gufungira amayira umunyarwanda wundi uwo ari we wese n'ishyaka iryo ari ryo ryose bagira gahunda ya politiki yo kuba bayobora u Rwanda nabo. Nta munyarwanda utazi ko Kagame mu 2017 atazaba amaze manda ebyiri gusa z'imyaka irindwi buri manda ahubwo ko azaba amaze manda zirenga eshatu ategeka u Rwanda kuva mu 1994(imyaka 23) kuko yategekeraga muri perezida Pasteur Bizimungu kuva 1994 kugera 2000. Mu by'ukuri rero, ibyo Kagame yategetse abanyarwanda n'inteko ishinga amategeko na Sena ni ukumuha manda ya kane bityo mu 2024 akazaba amaze imyaka 30 ategeka u Rwanda ubundi sakindi ikazaba ibyara ikindi, yaba agikeneye kwihisha ubutabera mpuzamahanga akazakomeza indi manda, bityo bityo.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramagana uburyo Perezidansi y'igihugu cyacu cy'u Rwanda ifashwe bugwate ikaba ihindutse ubuhungiro bwa Perezida Kagame mu kwihisha kwe no guhunga ubutabera mpuzamahanga ngo butamuryoza ubwicanyi ndengakamere n'ubwicanyi bwa jenoside hutu yakoze we n'ingabo ze FPR/APR hirya no hino ku misozi yo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rishoje ubu butumwa risaba abanyarwanda bose bari mu mashyaka , imitwe y'ingabo , n'amashyirahamwe bitavuga rumwe na Kagame na FPR ye guhagurukira gushyira hamwe no gukorera hamwe hagashyirwaho uburyo buhuriweho na opozisiyo yose bwo gutabara abanyarwanda, kubakura muri buriya bugwate, kubakura ku ngoyi y'agafuni n'akandoyi ka Kagame na FPR Inkotanyi, no kubakura mu buhungiro bose, ari abari imbere mu gihugu bari mu buhungiro mu mitima yabo, ari n'abari mu buhungiro bwo hanze, bose bose bagateranirizwa mu gihugu imbere; bityo u Rwanda igihugu cyacu twese kikaba mugongo mugari uheke abana bacyo bose nta n'umwe ushyizwe ku ruhande, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk'uragiye inka ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo.

Bikorewe i Savannah Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 14/07/2015;

Dr Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushunzwe ihuzabikorwa by'ishyaka.

Icyitonderwa: niba wifuza kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura igitekerezo, email yacu ni abasangizi@gmail.com naho telefoni yacu ni +1-919-818-6405

    Comments

    Popular posts from this blog

    [haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

      General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

    [haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

      On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

    Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

    Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...