Skip to main content

[haguruka.com] Abongereza bati natwe twacuruje intwaro mu Rwanda mu gihe cy’intambara, ariko Kagame yakomeje kuduhishira kugeza magingo aya.

 


Kompanyi yo mu Bwongereza yacuruje intwaro zicishijwe Abatutsi
Abongereza bati natwe twacuruje intwaro mu Rwanda mu gihe cy'intambara. Zimwe twazihaye Kagame izindi tuzigurisha Gouvernmeet ya Habyarimana. Bati ariko Kagame ntacyo arabivugaho.
Ngo Societe y'Ubwongereza yacuruje intwaro zakoreshejwe muri genocide. Ambassadeur w'Ubwongereza mu Rwanda niwe ubyivugira. Nyamara  Kagame nawe  arabizi ariko ntacyo yavuze kugeza magingo aya.  Hari n'abandi bacuruje intwaro mu gihe cy'intamabara kubera amasezerano bari bafite n'U Rwanda. Kagame yakomeje kwikoma Ubufaransa gusa kuko aribyo bimworohera kandi akaba abifitemo inyungu. Twavuze kenshi ko nta kindi kigaragara kiri hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa cyafatwiraho kugira ngo cooperation n'umubano  mwiza bibeho. Iyo ugiye kuganira n'umuntu ibibazo mubikora hari akarahuri ka fanta cyangwa se ka byeri murmo gusangira. Hagati y'u Rwanda n'Ubufansa ako karahuri ntagahari. Kagame arashaka ko ako karahuri kaba genocide. Ibyo rero ni ugashaka gufata abantu ingwate ukoresheje genocide. Ni ugushaka ibidashoboka. Genocidesiyo siyo yagombye kuranga u Rwanda nubwo Kagame ariyo akoresha kugira ngo arambe ku butegetsi.
Uku guhishira Ubwongereza biragaraza nyine ko ya propagande ya genocide Kagame ahozaho ari ikinamico kandi ikaba yaranabaye terrorisme.
Ubutaha abo Bongereza bazatubwira intwaro bahaye Kagame kugira ngo atere u Rwanda yica abaturage, abanye Congo n'impunzi z'abanyarwanda zahungiye yo.
---------------------------
U Bwongereza bwasabye uruhare rwa buri wese ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi
Yanditswe kuya 7-04-2016 saa 15:30' na Jean Baptiste Nshimiyimana
     
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda William Gelling yatangaje ko mu gihe Abanyarwanda n'amahanga bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese akwiriye gukora uko ashoboye ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.
Amateka agaragaza ko hari ibihugu byagize uruhare rugaragara mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bibinyujije mu buryo bwa politiki, gutererana abahigwaga, guha ubufasha bw'intwaro abateguraga ubwicanyi n'ibindi bikorwa byatije umurindi ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mugambi mubisha.
Kuri uyu wa 7 Mata, Isi yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda William Gelling yashyize ku rukuta rwe rwa twitter, yasabye abantu bose gukora uko bashoboye bagakumira icyatuma habaho indi Jenoside.
Yagize ati "Imyaka 22 irashize mu Rwanda habaye amahano bigoye kuvuga. Buri wese afite inshingano yo gukora ibishoboka byose ntibizongere kubaho ukundi."
Amagambo ya Amb. Gelling asa n'akebura bimwe mu bihugu n'imiryango mpuzamahanga bigishyigikiye abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kompanyi yo mu Bwongereza yacuruje intwaro zicishijwe Abatutsi
Amwe mu mabanga yashyizwe ahagaragara mu 1996 ajyanye n'abacuruje intwaro ku basirikare ba Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside muri Mata 1994, ku isonga haza kompanyi yo mu Bwongereza yitwa 'Mil-Tec Corporation Ltd' yacuruzaga intwaro.
Raporo zasohowe n'Umuryango w'Abibumbye nyuma yo gukora iperereza, zerekanye ko iyi kompanyi yagurishije intwaro za miliyoni zisaga 6.5 z'amadorali ya Amerika ku ntagondwa z'Abahutu, kuva muri Kamena 1993 kugeza muri Nyakanga 1997.
Nyiri iyi kompanyi, Anoop Vidyarthi bivugwa ko yakomokaga muri Aziya, ariko afite ubwenegihugu bwa Kenya, ngo yahise ahunga igihugu cy'u Bwongereza nyuma y'uko ayo makuru amenyekanye ko acuruza intwaro mu bice byari byarakomanyirijwe na Loni.
Amakuru agaragaza kuwa 6 Kamena 1993, iyi kompanyi yazanye intwaro ziguze asaga ibihumbi 549 by'amadorali i Kigali, izivanye mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel, n'izindi bagiye bohereza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza mu 1997.
William Gelling yasabye ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera kuba ahandi ku isi


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>

Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? The Yahoo Mail app is fast, beautiful and intuitive. Try it today!


___________________________________________________
-Ce dont j ai le plus peur, c est des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
- The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
- I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
- The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------





.


__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...