Skip to main content

[haguruka.com] Re: Amaduka y’Abanyarwanda batuye muri Zambia yasahuwe n’abigaragambya ( Igihe.com)

 

Mwabonye namwe ko Ambassade y'U Rwanda ntacyo yabikozeho. Nta no gusaba ubutegetsi ko byahosha kandi n'abakozi ubwo busahuzi n'ubwicanyi bakurikiranwa bagahanwa, kandi n'abasahuhwe bagahabwa indishyi z'ibyasahuhwe. Ambassade nayo irarebera. Nyamara ibeshya abanyarwanda na Zambiya ko yaje kwita ku nyungu z'Abanyarwanda bose muri icyo gihugu. Ambassade z'u Rwanda zishe Abanyarwanda muri Kenya, muri Uganda n'ahandi, murumva namwe ko ko Zambiya ariyo  itahihwe.


On Tuesday, 19 April 2016, 10:58, Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com> wrote:


Ubu buryo bwo kwicana bwaba bukorwa na FPR kugira  ngo abanyarwanda birukanwe muri Zambiya. Muribuka ko Kagame akora uko ashoboye kose kugira ngo impunzi zose aho ziri zirukanwe cyane cyane muri Zambiya. Ni nayo mpamvu yashyizeho Ambassade muri Zambiya kugira ngo ibatere ibibazo. Ubwo bwicanyi buteye gutyo ( gukata imibiri y'abantu) bwakorwaga na FPR mu gihe cy'intambara mu Rwanda. Kagame ntabwo ashobora kureka ko impunzi y'umunyarwanda yashobora kwibeshaho. Ngo bose bagomba gutaha kujya gukenera aho abareba.

 
Amaduka y'Abanyarwanda batuye muri Zambia yasahuwe n'abigaragambya ( Igihe.com)
 
Abanyarwanda bakora ibikorwa by'ubucuruzi muri Zambia basahuwe n'Abanya-Zambia bigaragambyaga bashinja abanyamahanga gukoresha uburozi.
Ibyo bikorwa byatangiwe n'insoresore zigaragambyaga mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka nk'uko Abel Buhungu, umuyobozi muri Ambasade y'u Rwanda muri Zambia (Charger d'affaires) yabitangarije IGIHE.
Buhungu yavuze ko ibyo bikorwa byo gusahura byatangiye ku wa Mbere tariki ya 18 Mata 2016, mu bice bitandukanye bya Lusaka.
Yagize ati " Ibyo bikorwa byarabaye, hari uduce tumwe na tumwe dutuyemo abantu benshi, cyane abanyamahanga, abigaragambyaga basahuye Abanyarwanda birumvikana kuko aribo benshi bahacururiza."
Polisi yo muri icyo gihugu yagerageje guhosha ibyo bikorwa, ariko yabihosha mu gice kimwe, abasahuraga bagakomezaga mu kindi itarageramo. Ibyo bikorwa byakomeje kwibasira Abanyarwanda kugeza ubwo bihagaritswe mu ijoro ryacyeye.
Buhungu yavuze ko Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga imbere mu gihugu muri icyo gihugu yavuze ko polisi ikomeza gukaza umutekano ku buryo ibyo bikorwa bitongera, kandi ko n'abafashwe nabo bakomeza gukurikiranwa kuko ibyaha bakoze bihanwa n'amategeko.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC n'ibindi byatangaje ko abanyamahanga baba muri Zambia bakekwa ko bafite uruhare mu bwicayi bujyanye n'imigenzo y'amarozi bumaze guhitana abantu batandatu.
Abanyamahanga bararegwa ko bakoresha ingingo z'abantu bishwe, abo baturage bavuga ko babonye imibiri idafite zimwe mu ngingo nk'amatwi, imitima,n'ibitsina.
Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi muri Zambia, aho abenshi bahakorera ibikorwa by'ubucuruzi mu maduka afite ibicuruzwa by'agaciro kanini.
 


__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...