Skip to main content

[haguruka.com] Re: *DHR* Leta y’u Burundi ngo yashatse kumurekura Bihozagara aranga!

 

Abanyarwanda bibagirwa vuba.Kagame yaravuze ati " it is a matter of time". Ngibyo ibyabaye kuri Bihozagara.


On Friday, 1 April 2016, 18:54, "itwagira71 itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Leta y'u Burundi ngo yashatse kumurekura Bihozagara aranga! | Umunyarwanda 

http://www.therwandan.com/ki/leta-yu-burundi-ngo-yashatse-kurekura-bihozagara-aranga/

Leta y'u Burundi ngo yashatse kumurekura Bihozagara aranga!
Rwandan Government Minister Jacques Bihozagara speaking in Kibuye stadium,,August 14, to Hutu refuge..
01/04/2016 22:28   Amakuru

Amakuru agera kuri The Rwandan avuye i Bujumbura mu Burundi aravuga ko Bwana Jacques Bihozagara witabye Imana ku wa gatatu tariki ya 30 Werurwe 2016 yari yaranze kuva muri Gereza ya Mpimba kubera impungenge ku mutekano we!

Amakuru The Rwandan yahawe n'abantu bazi neza umuryango wa Bwana Bihozagara baba mu gihugu cy'u Burundi aravuga ko Bwana Bihozagara yatawe muri yombi mu Ukuboza 2015 n'inzego z'iperereza z'u Burundi kubera amakuru zari zifite ku bantu bo muryango wa Bwana Bihozagara n'umugore we bakekwaga gukorana n'abarwanya ubutegetsi bw'u Burundi. Ariko abayobozi b'u Burundi nyuma yo gukora iperereza baje gusanga Bwana Bihozagara ntaho yari ahuriye n'abarwanya ubutegetsi bw'u Burundi.

Mu minsi ya Noheli 2015, abayobozi b'u Burundi bashatse gufungura Bwana Bihozagara ariko bamusaba ko azahita ataha mu Rwanda. Ariko Bwana Bihozagara arabyanga avuga ko muri Gereza ya Mpimba ari ho yumva afite umutekano kurusha mu Rwanda!

Bivugwa ko Bwana Bihozagara yitabye Imana yari afungiwe mu gice cya Gereza ya Mpimba aho yari afunze mu buryo bwiza buruta ubw'abandi bafungwa ndetse hari amakuru avuga ko Leta y'u Burundi yarimo ishakisha uburyo yarekura Bwana Bihozagara ikamushakira ikindi gihugu ajyamo kitari u Rwanda.

Uburyo uyu nyakwigendera yitabye Imana burimo urujijo kuko amakuru twashoboye kubona avuga ko Bwana Bihozagara yari ameze neza ariko bigeze mu masaha y'igicamunsi yumva atameze neza ajya mu bitaro bya Gereza ya Mpimba aho yaje kugwa mu gihe gito cyakurikiyeho ajyanwa mu buruhukiro bwa bimwe mu bitaro by'i Bujumbura.

N'ubwo hatarashyirwa hanze imyanzuro  y'ibizamini bya ngombwa ngo hemezwe icyamwishe nyacyo hari benshi bashyize mu majwi ko yaba yarozwe.

Umuntu akoze isesengura ritabogamye yakwibaza uwaba afite inyungu mu kwica Bwana Bihozagara. Ese ni Leta y'u Burundi yifuzaga kumurekura yamuhitanye? Ni Leta y'u Rwanda yatinyaga ko yafungurwa akajya mu mahanga aho yashoboraga kumena amabanga menshi cyangwa akifatanya n'abarwanya iyo Leta?

Imyitwarire ya Leta y'u Rwanda kuri iki kibazo nayo iratangaje. Uretse Ambasaderi w'u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira wemeje urwo rupfu akirinda kugira uwo ashinja, uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Bwana Olivier Nduhungirehe we yahise yemeza ko Bwana Bihozagara yishwe n'ubwo ari mu bilometero ibihumbi n'ibihumbi uvuye i Burundi!

Ikindi kidasanzwe n'uko Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo asa nk'uwahunze iki kibazo agahitamo kurekera iki kibazo umuyobozi ushinzwe Afrika muri Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda, Eugène Ngoga.

Ntawamenya niba ari ukudashaka kwivanga muri iki kibazo byateye Louise Mushiwabo kuruma gihwa cyangwa ari uburyo bushya Louise Mushikiwabo asigaye yitwaramo muri iyi minsi mike ishize aho usanga asa nk'aho yagabanyije amashagaga nyuma yo kwivuruguta mu isayo atukana kuri twitter kugeza n'aho ageraho ahangana n'abana ba Nyakwigendera Col Patrick Karegeya.

Ben Barugahare
Envoyé depuis mon appareil Samsung

Envoyé par : itwagira71 <itwagira71@gmail.com>
Répondre en mode Web Répondre à expéditeur Répondre à groupe Nouvelle discussion Toute la discussion (1)

__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? The Yahoo Mail app is fast, beautiful and intuitive. Try it today!

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...