“Ni gute umunyamahanga yaka Umunyarwanda ibyagombwa mu gihugu
cye akanahamwicira?”
Igihe.com irandika iti:
“Abafaransa bakaga indangamuntu Abanyarwanda kuri
bariyezi ndetse bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi
basaga miliyoni.”
Icyo mbivugaho kandi FPR yirengagiza:
Iyo Abafaransa bataka izo ndangamuntu kugira ngo bamenye umututsi uwariwe, nta mututsi
uba warasigaye mu gace Abafaransa babagamo. Abafaransa bakaga indangamuntu kuko
batashoboraga gutandukanya umututsi n’umuhutu bahereye ku ishusho ryabo.
Kwandika ibi ni ukuwirengangiza nkana. Ese koko
nta mututsi numwe warokotse kubera Abafaransa? Ese hari n’uwatinyuka kubyemera
ko ari uko byagenze, ko ariho kubera Abafaransa? Nyamara tuzi ko hari abantu benshi mu Rwanda bafunzwe
kubera ko bavuze ko bariho kubera Abafaransa.
Source:
Comments
Post a Comment