GISOZI : IJAMBO RYA VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA
Icyo mvuze ni uko kuba nanyuze hano, nagarutse uyu munsi mu gihugu nyuma y'imyaka 16 ariya mahano yarabaye mu gihugu. Nzi neza ko habaye itsemba bwoko, hakaba n'itsembatsemba. Ntabwo rero nari kugaruka nyuma y'imyaka 16, mu gihugu cyabayemo ibikorwa nk'ibyo mu gihe ntari mpari ngo ndyame nsinzire ntabanje kunyura aho ibyo bintu byabereye ngo mbanze mparebe, mpasure.Indabyo nazanye, ni urwibutso abarwanashyaka ba FDU-INKINGI ndetse n'ubuyobozi bwayo bwa politiki bwampaye bumbwira buti uhanyure, ubwire abanyarwanda ko icyo twifuza ari uko dufatanya, gukorera hamwe tugakora ku buryo amahano nk'ayo y'amaraso atazongera kuba. Ni imwe (kutifuza ko amahano nk'ayo yazongera kuba mu gihugu), ni imwe no mu mpamvu yatumye FDU-INKINGI dufata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu mu mahoro tutagombye gukoresha intwaro nk'uko benshi batekereza ko umuti w'ibibazo ari ugufata intwaro. Kuko ntabwo twera ko kumena amaraso ari kwo kurangiza ibibazo. Iyo umuntu amanye amaraso aranamuhama.Icyo rero twifuza muri FDU-INKINGI ni uko abanyarwanda dufatanya hamwe mu bitekerezo binyuranye dufite ariko tugakora ku buryo amahano yagwiriye igihugu cyacu atazongera kubaho. Biragaragara ko inzira y'ubwiyunge ikiri ndende. Iracyari ndende kandi koko urebye abantu bishwe muri iki gihugu ntabwo ari ikintu cyahita kirangira ako kanya. Ariko nanone n'iyo urebye usanga nta ngamba ya politiki ihari ifatika yo gufasha abanyarwanda kugera ku bwiyunge. Kuko nk'ubu hano turareba kuri uru rwibutso ruragarukira mu by'ukiri ku bantu bahitanywe n'itsembabwoko ry'abatutsi. Haracyari uruhare rundi rw'itsembatsemba ryakorewe abahutu kuko nabo barababaye bashyigikiye abantu babo bishwe nabo baravuga bati: "mbese ibyacu bizagerwaho ryari?"Kugirango rero tuzagere ku inzira y'ubwiyunge ni uko ako kababaro ka buri wese tukumva. Ni ngombwa ko abatutsi biciwe abahutu babishe babyumva kandi bemera ko bagomba kubihanirwa. Ni ngombwa ko abantu baba barishe abahutu nabo bagomba nabo kubihanirwa. Kandi ni ngombwa ko abanyarwanda mu moko yacu tuvamo anyuranye twumva ko tugomba gufatanyiriza hamwe mu bumwe mu bwubahane tukubaka igihugu cyacu mu mahoro.Ikituzanye rero ni ukugirango dushake uburyo dufatanyiriza hamwe gutangira iyo nzira y'ubwiyunge; dufatanyiriza hamwe gushaka uburyo akarengane gacika mu gihugu cyacu; dufatanyiriza hamwe gushaka uburyo abanyarwanda twese tubaho mu bwisanzure mu gihugu cyacu.__._,_.___
General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

Comments
Post a Comment