Skip to main content

Intore za F.P.R ziba muri Canada zitabiriye inama y’umushyikirano 2013 i Kigali


Intore za F.P.R ziba muri Canada zitabiriye inama y'umushyikirano 2013 i Kigali










Intore za F.P.R ziba muri Canada mu nama y'umushyikirano 2013 i Kigali

Inkuru ya Bazumvaryari M.
Tariki ya 9 Ukuboza 2013

Umunsi Rwanda Day yabayeho Toronto, ku wa  28 Nzeli 2013, hari ibikorwa byinshi byayibanjirije muri Canada. Intumwa za Leta ya Kigali zazengurutse Canada zishaka abanyarwanda cyane cyane abigaragaje ko batavuga rumwe na Leta ya Kigali ngo babafashe kurwanya abavuga ukuri kubikorwa bibi bya Leta ya Kigali. Ni muri urwo rwego, intumwa za Kigali, zageze Montréal, zari ziyobowe na Kayiranga Rwasa Alfred, Deputé munteko ishinga amategeko, Jean-Nepomuscene, komiseri mu itorero ry'igihugu (wigeze kuba Préfet wa Byumba), na Jean-D'amour  (ntamunyarwanda utamuzi hano i Montréal kubera ibibi yakoraga ,uyu akaba yarasubiye i Kigali ari intore ikomeye ya F.P.R, bakoresha amabi ino aha Montréal).

Mubahagarariye F.P.R hano i Montréal, bitwaga ko bafatanyije n'abandi kurwanya amabi ya Leta ya Kigali, bitwa impunzi hano muri Canada, harimo Francois Munyabagisha, wanditse igitabo gisobanura iby'i Rwanda kitwa (Pourquoi nos fosseyeurs sont-ils nos héros, 2012). Ndengera Alain Patrick, uzwi ku izina rya Tito Kayijamahe, ufite inyandiko nyinshi kumbuga zitandukanye nka Veritas infos, radio itahuka, Facebook na Twitter,…. na Nkurunziza David, wahoze mu ishyaka ritavuga rimwe n'ubutegetsi Amahoro, uhatanye muri iki gihe yiruka kubanyarwanda, batavuga rumwe na F.P.R kugirango bahindurize ikoti bagane F.P.R nkuko yabikoze  ubwo yasezeraga kumurimo wa Komiseri mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi Amahoro Party akiyegurira burundu F.P.R.

Hari kandi na Evode Uwizeyimana, wiyita inararibonye mumategeko, uzwi cyane kuri radio BBC Gahuzamiryango, hakaba n'abandi banyarwanda bamaze igihe kinini cyane hano muri Québec, nka Rudakubana Gratien na Kamoso Louis-Marie.

Ubu rero noneho turabona, Ndengera Alain Patrick alias Tito Kayijamahe, Munyabagisha Francois na Nkurunziza David,  bateye intambwe kuko batashye murwababyaye, batekanye mu nama y'umushyikirano 2013 (Reba ifoto). Mube maso rero kuko utuzi twa Jacques Nziza bazatahukana, dushobora kubageraho, keretse niba baratashye burundu !

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...