On Thursday, 31 October 2013, 10:15, agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:
Rene Anthere Rwanyange – igihe.com
Nk'uko tubikesha igitangazamakuru The Citizen gikorera muri Tanzaniya, Minisitiri Sitta avuga ko gukora ubucuruzi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta gihombo kirimo kuko icyo gihugu gifite ubukungu bukomeye. Avuga ko Guverinoma ya Tanzaniya yatekereje neza umushinga w'inzira ya gari ya moshi izaturuka Uvinza muri Kigoma, ikagera Musongati muri Congo.
Yagize ati : "Ikibazo kidukomereye kugeza ubu ni uko inzira iduhuza na Goma inyura mu Rwanda. Kunyura Uvinza ujya Musongati bizakemura icyo kibazo."
Akomeza avuga ko iyo nzira izanyura mu Burundi izaba ari ngufi cyane, kandi yoroshya ubucuruzi ku bihugu kuko kuva ku cyambu cya Dar es Salaam ujya i Bujumbura ari hafi, aho gukoresha icyambu cya Mombasa kiri ku bilometero 900.
Ibyo Minisitiri Samuel Sitta yabisubizaga abagize Inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya, ku cyo igihugu cyabo gitekerezo ku byemezo cyafatiwe muri EAC.
Yagize ati : "Biratubabaza iyo bagenzi bacu badushyira mu kato. Ariko kuri iki kibazo, inama natanga ni uko twakwifashisha inama yatanzwe n'uwari Perezida wa Tanzaniya Ali Hassan Mwinyi ; aho yavuze ko uburyo bwiza bwo gukorana n'umunyakinyoma ari ukumuha rugari."
Minisitiri Sitta akomeza avuga ko ingamba zafashwe ari uko ubwo Tanzaniya iheruka gutumirwa mu bikorwa bya EAC, yagize amakenga ku bagombanga kuyihagararira.
Urugero atanga ni uko hari inama ibera i Nairobi ariko ubuyobozi bukuru bwabujije Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga kuyikurikirana.
Avuga kandi ko n'izindi nama zatumirwamo abayobozi bazijyamo ariko nta ruhare igihugu cyagira mu bikorwa ibyo ari byo byose. Ariko avuga ko hakiri kare gufata umwanzuro wa nyuma no gushinja ibihugu bya Kenya, Uganda n'u Rwanda ko ibyo bikora bibangamye.
Guverinoma ya Tanzaniya yahaye inshingano uyoboye inama y'abaminisitiri b'ibihugu bya EAC, ukomoka muri Uganda, kugaragaza icyo Kenya, Uganda n'u Rwanda bakora, kandi bikamenyeshwa Tanzaniya n'u Burundi.
Agira ati : "Biteganyijwe ko tuzahurira i Arusha nibura mu byumweru bibiri biri imbere, kumva icyo uyoboye inama y'abaminisitiri azatubwira kuri ibyo. Kuva icyo gihe nibwo tuzafata ingamba z'icyo gukora."
http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/tanzaniya-mu-bucuruzi-na-congo
__._,_.___
Comments
Post a Comment