Skip to main content

Fw: [uRwanda_rwacu] R.I.P. - Icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abakonari, auditorium, arboretum, ...ADIOS!



On Friday, 18 October 2013, 1:07, Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com> wrote:
 
Amwe mu mateka y'icyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda

Author Dushimimana M. Anne
16/10/2013



Foto: Kaminuza nkuru y'u Rwanda ( Ifoto/interineti)
http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages//amwe-mu-mateka-yaranze-kaminuza-nkuru-y-u-rwanda_525eaf71728fd_l643_h643.jpg

Kaminuza nkuru y'u Rwanda ( NUR), yatangiye ku itariki ya 3 Ugushyingo
mu mwaka w'1963, itangijwe ku bufatanye bwa guverinoma y'U Rwanda
n'umuryango w'abadominikani bo mu ntara ya Quebec ho muri Canada.

Iyi kaminuza yatangiranye abanyeshuri 51, n'abarimu 16, yari ifite
amashami atatu ari yo ishami ry'ubuganga, iry'imibanire rusange,
ndetse n'iryo guhugura abarimu.

Ku itariki ya 12 Gicurasi 1964, hashyizweho itegeko rishyiraho
kaminuza nkuru y'u Rwanda na ho mu 1967, NUR yatangiye kwagurwa
kugirango ibashe kugera ku ntego zayo ari zo gukorera abaturage (
service au people, service to the people).

Mu 1988, ubwo NUR yizihizaga isabuku y'imyaka 25, yari imaze kugira
ibigo biyishamikiyeho bigera kuri 3 harimo icyari giishamikiye ku
ishami ry'ubuganga gikora ubushakashatsi ku miti gakondo
(CUPHARMETRA), icyahuguraga abubatsi, ndetse n'igikora ubushakashatsi
ku ngufu z'amashanyarazi mu Rwanda.

Muri uyu mwaka kandi NUR yari yarongewemo amashami nk'iry'amategeko,
iry'ubuhinzi, iry'ubutegetsi, ndetse n'ubumenyi. Iyi kaminuza kandi
yari yaragabye amashami mu Ruhengeri ndetse na Mburabuturo (Kigali),
hahise himukira ishami ry'amategeko.

Kugeza mu mwaka w'1994, ubwo hakorwaga jenoside yakorewe abatutsi, NUR
igashegeshwa bikomeye, kuko yatakaje abanyeshuri bayo benshi, abarimu
ndetse n'izindi ntiti, NUR yari imaze gushjyira ku isoko abanyeshuri
1,962 gusa.

Iterambere ry'iyi kaminuza ikunze kwitwa rukumbi, kubera ukuntu
yabayeho ari imwe mu myaka irenga 30, ryagaragaye cyane hagati y'umwa
wa 1995-2013, kuko muri iyi myaka 18 yamaze gusohora abanyeshuri
barenga ibihumbi 18.

Kugeza ubu, NUR yari ifite gandaga z'ikiciro cya mbere cya kaminuza
zigera kuri 39, iz'icyiciro cya gatatu zigera kuri 24, amashami 7,
ndetse n'abanyeshuri bagera ku bihumbi 11,256.

Kuri ubu, kaminuza nkuru y'u Rwanda ntikibaho, kuko isigaye ari imwe
mu mashami ya kaminuza y'u Rwanda, ikaba yitwa Ishuri rikuru ry'indimi
ubuhanzi n'ubumenyamuntu. ku wa 15 Ukwakira 2013, ikaba yarahawe
umuyobozi mushya ari we Mrs Usta Kayitesi.

Kaminuza nkuru y'u Rwanda ivuyeho mu gihe haburaga iminsi 18 ngo
yizihize yubire y'imyaka 50 ibayeho.

Bimwe mu bintu bitazibagirana kuri NUR, harimo nk'abakonari bakaba
bari abanyeshuri batagira icyo batinya cyangwa ngo bagire isoni akaba
ari na bo bitaga amazina abaje mu mwaka wa mbere, batiment central,
akaba ari inyubako yera yahereweho mu gihe NUR yashingwaga, ikaba
kandi nk'uko bivugwa mu mateka yari yarubakiwe kuba ishuri
ry'ikiburamwaka ( maternelle)r y' abana b'abakoloni, ikaba izwiho
gukonja cyane kubera uburyo yubatse.

Ikindi kitakwibagirana ku bahanyuze bose ni ishayamba rinini kandi
nyaburanga rya NUR ryitwa arboretum, ndetse n'inzu y'imyidagaduro ari
yo "grande auditorium."

Hifashishijwe Wikipedia.org n'urubuga rwa www.nur.ac.rw

http://www.izuba-rirashe.com/m-3157-amwe-mu-mateka-y-icyahoze-ari-kaminuza-nkuru-y-u-rwanda.html

--

SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
Online Time: 7H30-20H00, heure de Montréal.
Fuseau horaire domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis &
Canada (TU-05:00)
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___


Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...