Skip to main content

Fw: Perezida Kagame yasinye itegeko rigena imikorere y’urwego rw’iperereza


Perezida Kagame yasinye itegeko rigena imikorere y'urwego rw'iperereza

Posted by Rwanda news
perezida-kagame-yasinye-itegeko-rigena-imikorere-y-urwego-rw-iperereza_52693a7e9fa12_l643_h643Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yamaze gusinya itegeko rigena ububasha, inshingano, imiterere n'imikorere by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano (NISS – National Intelligence and Security Service).
Ingingo ya 6 y'iryo tegeko ivuga ko NISS ishinzwe muri rusange gukora iperereza imbere no hanze y'Igihugu no gusuzuma ibijyanye n'abinjira n'abasohoka hagamijwe kurinda no gukumira icyahungabanya umutekano w'Igihugu. Ingingo ya 7 yo ivuga izindi nshingano zihariye za NISS zirimo kugira inama Perezida wa Repubulika na Guverinoma ku ngamba zo kurengera inyungu z'umutekano w'Igihugu haba mu bya politiki, ubukungu, umuco, imibereho y'abaturage n'igisirikari; kurinda Leta ibyahungabanya ubusugire bwayo, ibikorwa by'ubutasi, ibitero binyujijwe mu ikoranabuhanga, ibikorwa bigamije kuyibangamira n'iterabwoba n'ibindi.
NISS igizwe n'Ubunyamabanga Bukuru; Ubuyobozi Bukuru bw'Ubutegetsi n'Imari; Ubuyobozi Bukuru bw'Iperereza n'Umutekano imbere mu Gihugu; Ubuyobozi Bukuru bw'Iperereza n'Umutekano hanze y'Igihugu; Ubuyobozi Bukuru bw'Abinjira n'Abasohoka mu Gihugu. NISS ikorana n'izindi nzego zose zishinzwe umutekano ndetse n'izindi nzego za Leta n'izigenga zayifasha kugera ku nshingano zayo zijyanye no kubungabunga umutekano w'Igihugu.
NISS ifite ububasha bwo kugenzura itumanaho mu gihe ari ngombwa hakurikijwe amategeko abigenga.
Yaba ikigo cya Leta cyangwa icyigenga cyangwa umuntu ku giti cye, bafite inshingano yo guha NISS amakuru yose baba bamenye yerekeranye n'umutekano w'Igihugu kandi bakaba bagaragaza icyizere bafitiye inkomoko y'ayo makuru. Gusa ingingo ya 25 yo ivuga ko NISS ifite uburenganzira bwo kudatanga amakuru y'ibanga ku bo atagenewe.
Ingingo ya 11 ivuga ko NISS ifite ububasha bwo kubika mu byiciro raporo z'iperereza n'umutekano n'ibindi bikoresho by'iperereza n'umutekano ifite. Amategeko ngengamikorere ya NISS agena uburyo amakuru ashyirwa cyangwa akurwa mu byiciro by'ibanga.
NISS iyoborwa n'Umunyamabanga Mukuru wayo nawe uyoborwa na Perezida wa Repubulika. Muri rusange NISS ni urwego rurebererwa na Perezidansi ya Repubulika [ndetse rugatanga raporo muri Perezidansi].
Ingingo ya 8 ivuga ko abakozi ba NISS bafite uburenganzira bwo gutunga no gukoresha imbunda mu gihe bakora imirimo bashinzwe, iya 9 ikavuga ko bakora akazi k'iperereza bafite ububasha bw'Ubugenzacyaha mu gihe bakora imirimo yabo.
Ingingo ya 14 ivuga ko Umunyamabanga Mukuru, Umunyamabanga Mukuru wungirije n'Abayobozi Bakuru muri NISS bashyirwaho n'iteka rya Perezida. Abandi bakozi bashyirwa mu myanya hakurikijwe Sitati yihariye igenga abakozi ba NISS ishyirwaho n'iteka rya Perezida.
Ingingo ya 18 ivuga ko abahoze ari abakozi bakora iperereza muri NISS barangije imirimo yabo neza, bafatwa nka "intelligence reserve personnel" kandi bashobora guhamagarwa bagakora imirimo ya NISS bibaye ngombwa.
NISS ni urwego rwa Leta, ibyo bikaba bivuga ko umutungo n'ibikoresho n'imari ikoresha byose ibigenerwa n'ingengo y'imari ya Leta; nabyo bikaba bivuga ko bigenzurwa n'Umugenzunzi Mukuru w'imari ya Leta.
Ingingo ya 23 ivuga ko Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta agenzura imicungire n'imikoreshereze y'imari n'umutungo bya NISS. Icyakora ntihirengagizwe umwihariko w'ibigomba kugirirwa ibanga bijyanye n'iperereza n'umutekano w'Igihugu ariko Iteka rya Perezida akaba ari ryo rigena ibintu bigomba kugirirwa ibanga bijyanye n'iperereza n'umutekano w'Igihugu.
Iri tegeko N° 73/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n'imikorere by'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano (NISS) rigizwe n'ingingo 30 rikaba ryarasohotse mu Igazeti ya Leta No Special yo kuwa 18/10/2013.
 
__._,_.___

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...