Skip to main content

Fw: [uRwanda_rwacu] Umupolisi mukuru wari ukurikiranyweho uruhare mu bwicanyi yagizwe umwere



On Saturday, 26 October 2013, 10:22, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> wrote:
 

Izuba

Umupolisi mukuru wari ukurikiranyweho uruhare mu bwicanyi yagizwe umwere

alt 0
alt 270
25/10/2013
Nyakwigendera Safari Jean Claude (Ifoto/Interineti)


Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko umupolisi mukuru ushinzwe iperereza, Supt Vincent Habintwari, hamwe n'abandi bantu 4 yari akurikiranywe hamwe nabo, badahamwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo urupfu umusore w'imyaka 26 witwa Jean Claude Safari.

Uko gukubitwa kwa Safari kwabereye mu Kagali ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa 15 Gashyantare 2013.

Safari yitabye Imana ku wa 9 Mata 2013 mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal.

Umwanzuro w'urukiko rwari ruhagarariwe n'umucamanza witwa Murebwayire I. Alphonsine wanategetse ko abari bafunzwe mu gihe cy'iburanisha bahita bafungurwa ndetse amagarama y'urubanza ahwanye n'amafaranga 102,150 aherera ku isanduku ya Leta.

Imyanzuro y'urukiko igaragaza ko Supt. Habintwari yari akurikiranywe n'ubushinjacyaha afatanyije n'undi mupolisi witwa Hakizamungu Ephron (Mu gihe cyo kuburana yarazwi nk'Umusivili) washinjwaga kuba icyitso cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, ndetse n'inkeragutabara enye, eshatu ari zo Bimenyimana Christophe, Halleluya Emmanuel alias Gasongo na Munyaneza Théogène.

Intandaro y'ikibazo

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira iya 16 Gashyantare 2013 hagati ya saa saba na saa munani ubwo Halleluya, Munyaneza na Bimenyimana bari ku irondo bahuye na Safari avuye mu kabari; bamusangana retroviseur y'imodoka batangira kumukubita bavuga ko ari igisambo. Bagejeje saa cyenda z'ijoro bamujyana kwa Hakizamungu (umupolisi) bamubaza niba yaba yibwe retroviseur arahakana maze Bimenyimana na Munyaneza barongera baramukubita, Hakizamungu (Umupolisi) abahagarikiye.

Hakizamungu yaje kujyana Safari kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo nyuma yo kubyemererwa na Supt Habintwari kuko yari amaze kubwirwa ko bafashe igisambo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Supt Habintwari yakubitiye Safari kuri iyo sitasiyo mbere y'uko ku wa 21 Gashyantare 2013 bamwimuriye i Gikondo kwa Kabuga (Transit Center) aho yaje kuvanwa kuwa 25 ashyirwa mu bitaro by'i Nyamirambo nyuma akimurirwa muri King Faisal Hospital aho yaje gupfira ku wa 9 Mata 2013.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Safari yakiriwe na Polisi kandi yari yamaze kuba intere ndetse akongera akahakubitirwa byamuviriyemo ububabare mu gituza n'amabya (testicules) ari nayo mpamvu yajyanywe mu bitaro bya Faisal. Raporo ya muganga yerekanaga ko Safari yishwe n'icyo umuganga yise traumatisme phyisique violente (kwicwa n'ihungabana riturutse ku gukubitwa).

Abaregwaga muri uru banza bose uko ari batanu baburanye bahakana icyaha cyo gukubita Safari bikamuviramo urupfu ariko bakemera ko bamubonye.

Uko urubanza rwarangijwe

Murebwayire I. Alphonsine waburanishaga uru rubanza avuga ko urukiko rwasanze ibimenyetso by'ubushinjacyaha hamwe n'iby'abatangabuhamya bahamagajwe n'urukiko, atari ibimenyetso byemeza icyaha buri wese waregwaga muri uru rubanza.

Bamwe mu batangabuhamya ngo bagaragaje ukwisubiraho mu byo bavugiye mu rukiko ugereranyije n'ibyo bari bavugiye mu iperereza.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko ubwo yumvaga urusaku rwa nyakwigendera akubitirwa kuri Brigade yanze kujyayo kuko asanzwe azi ko Supt Habintwari ari umunyamujinya n'uburakari.

Me Zitoni Pierre Claver hamwe n'abandi 2 bunganira abaregwa bavuze ko ubushinjacyaha bugamije gusiga icyaha abakiliya babo kuko ubuhamya bubashinja butangwa n'abafite amarangamutima ndetse n'abafitiye "image" mbi (abadakunda) Supt Habintwari.

Umucamanza yatesheje agaciro raporo za muganga n'ibindi bimenyetso byose byavugwaga n'ubushinjacyaha kuko ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Nyinawumuntu ngo butashoboye kwemeza urukiko uburyo buhamya icyaha cyo gukubita bibyara urupfu abaregwa bose muri uru rubanza mu gihe uruhande rw'abaregwa bashoboye kwisobanura imbere y'umucamanza.

Icyo mama wa Nyakwigendera avuga
 

Epiphanie Mukakimenyi, nyina wa nyakwigendera avuga ko agiye kujurira kuko ubushinjacyaha butashyize intenge muri uru rubanza bitewe n'uko abakoze icyaha ari abakozi ba Leta ndetse n'ubushinjacyaha bukaba ari ubwa Leta.

Ati "Jye ndashaka kwiburanira kuko sinshaka kuguma mburanirwa na parike kuko ikorana n'ubucamanza. Abavoka batatu bose bampagarariraga ntabwo babonekaga ku munsi wo kuvuga kandi jye ntabwo nemererwaga kuvuga mu rukiko."

Mukakimenyi avuga ko nta butabera yabonye ariko ko azakomeza kubushakisha byanaba ngombwa akagera muri Transparency Rwanda, Urwego rw'Umuvunyi no kwa Perezida wa Repubulika kuko ngo afite ibimemyetso bifatika bigaragaza ko abamwiciye umwana ari bo bagizwe abere, kandi abantu bose baturanye nawe bakaba bahamya uburyo bumvise umwana we akubitwa n'abashinzwe umutekano.

Ati "Ibizamini byakorewe ku murambo (autopsy) w'umwana wanjye mu bitaro bya Muhima hamwe na raporo ya muganga wo mu bitaro bya Faisal byose bigaragaza ko umwana wanjye yishwe n'inkoni yakubiswe ariko umucamanza byose arabifata arabyirengagiza."

Twagerageje kuvugana n'umuvugizi w'ubushinjacyaha bukuru, Alain Mukurarinda ariko ntibyadukundira.
Epiphanie Mukakimenyi, umubyeyi wa Safari Jean Claude (Ifoto/Niyigena F.)

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
.

__,_._,___


Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...