Skip to main content

RWANDA: AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI ASHYIGIKIYE UMURYANGO WA SADC KU GITEKEREZO CY’IBIGANIRO BYAKEMURA BURUNDU IBIBAZO BIBANGAMIYE AMAHORO MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI BY’AFRIKA


RWANDA: AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N'UBUTEGETSI ASHYIGIKIYE UMURYANGO WA SADC KU GITEKEREZO CY'IBIGANIRO BYAKEMURA BURUNDU IBIBAZO BIBANGAMIYE AMAHORO MU KARERE K'IBIYAGA BIGARI BY'AFRIKA

Itangazo
Tariki ya 19 Kamena 2013.
Kw'itariki ya 17 Kamena 2013, Abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Amajyepfo y'Afrika Uharanira Amajyambere [Southern African Development Community (SADC)] bahuriye mu nama idasanzwe yabereye i Maputo muri Mozambiki, bashishikariza u Rwanda n'Ubuganda kugirana ibiganiro n'abarwanya ubutegetsi buri muri ibyo bihugu bakoresheje intwaro kugira ngo bashakire burundu umuti w'ibibazo bibangamiye amahoro n'umutekano mu karere k'ibihugu bituriye ibiyaga bigari byo muri Afrika yo hagati. Ibyo byakozwe hashyigikirwa igitekerezo cyari cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete, mu nama y'Abakuru b'Umuryango w'Afrika (African Union Summit) kuwa 26 Gicurasi 2013 mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe.
Igihe Bwana Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (ONU), yahuriraga na Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete i Yokohama mu Buyapani kw'itariki ya 2 Kamena 2013, bagarutse kuri icyo kibazo. Bwana Ban Ki-moon avugako ashyigikiye ibikorwa n'imishyikirano rusange byagarura amahoro asesuye muri ako karere, bijyaniranye n'iyoherezwa z'ingabo za Tanzaniya mu Burasirazuba bwa Kongo. Amwizeza ko azabishyikiriza ababishinzwe kandi akanabishyigikira mu nama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye izabera i New York mu kwezi kwa cyenda kw'uyu mwaka.
Mu nama ya mbere yabereye i Nairobi ku wa 21 Kamena 2013, yerekeranye n'ikurikirana ry'imikorere n'imikoranire y'amatsinda ashinzwe ibyerekeranye no kubungabunga amahoro n'umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika, abari bayirimo bumvikanye ko ari ngombwa ko ibibazo byose byafatirwa hamwe n'abo birebwa bose kugira hazashobore kubaho amahoro arambye. Bemeje ko bazongera guhurira i New York mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, bagacumbukura ibiganiro mu gihe bazaba bitabiriye inama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye izaba ibaye ku ncuro ya 69.
Abashyize umukono kuri iri tangazo, bahagarariye amashyaka atavuga rumwe na leta iyobora u Rwanda muri ikigihe, twitandukanije n'imvugo irimo ubwirasi n'agasuzuguro yagaragajwe na Perezida Paul Kagame asubiza Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete Perezida wa Tanzaniya, igihe yari yagiye mu mihango yo gutanga impamyabushobozi mu ishuri rikuru rya gisirikari kw'itariki ya 10 Kamena 2013. Icyo gihe Paul Kagame yagize ati : "Naricecekeye kubera ko nanze guha agaciro ibyavuzwe kubera ko byavuzwe bitewe n'ubujiji no kudashyira mu gaciro. Abanyarwanda tuzakomeza kubaho uko twe tubishaka".
Abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, babarizwa mu mashyaka FDU-Inkingi, RNC, PS-Imberakuri n'Amahoro-PC, bashyigikiye ibyifuzo n'ibyemezo byose byatuma amahoro arambye agaruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu Rwanda, mu Buganda no mu karere ibyo bihugu byose bibarizwamo. Twiyemeje bidasubirwaho kuzatanga umuganda no kuzatera inkunga ikintu cyose cyazana amahoro n'umutekano muri ako karere. Twiyemeje kandi kuzagira uruhare mu mishyikirano iyo ariyo yose yazahuzwa cyangwa ikunganirwa n'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa SADC n'ibindi bigo mpuzamahanga.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi
Lausanne
Switzerland
Ubusuwisi
Alexis Bakunzibake
Visi Perezida wa PS-Imberakuri
Kigali
Rwanda
Etienne Masozera
Perezida w'Amahoro People's Congress
Ottawa
Kanada
Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa wa Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...