Umuryango «Reporters sans frontières» wishimiye irekurwa rya Saidati Mukakibibi ariko nanone usaba leta ya Kagame kurekura vuba Umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana ugikomeje kuborera muri gereza ze.
Umunyamakuru Saidati Mukakibibi aherutse kurekurwa nyuma yo gusiragizwa na Leta ya muri za gereza ze hamwe na mugenziwe Agnes Nkusi Uwimana bazira amaherere.
Umuryango uharanira uburenganzira bw'abanyamakuru ku isi (Reporters sans frontières-RSF), wishimiye irekurwa ku wa 25 kamena uyu mwaka ry'umunyamakuru Saidati Mukakibibi. Mukakibibi wari ufungiye mu gihome ubutegetsi bwa Kagame bwari bwaramujugunyemo kuva ku wa 8 nyakanga 2010, mbere na mbere yari yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka irindwi yose azira ko ngo yahamagariye rubanda gusuzugura ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, gukwirakwiza amacakubiri akoresheje inyandiko ze, no guhakana jenoside. Ubwo yajuriraga, uyu munyamakuru w'Umurabyo noneho yaje gushakirwa ikindi cyaha gikunze kuregwa abanyamakuru bose batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame, icyaha cyitwa «guhungabanya umudendezo w'igihugu», iki cyaha gishya kikaba cyaratumye agabanyirizwa ibihano, aza gukatirwa imyaka itatu y'igifungo.
Mugenzi we bakoranaga mu kinyamakuru kimwe, Agnès Uwimana Nkusi, ari na we wakiyoboraga, we aracyaboheye mu gihome cy'ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame. Uwimana Nkusi na we, wageretsweho icyaha cyo guhungabanya umudendezo w'igihugu no gusebya umukuru w'igihugu, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ine y'ubuntu.
Mu itangazo rigufi RSF yashyize ahagaragara, irishimira irekurwa rya Saidati Mukakibibi, ariko na none ikibutsa ko ifungwa rye ryarimo akarengane, igasaba ko mugenzi we na we yahita arekurwa nta yandi mananiza. «Turasaba ko na madamu Agnès Uwimana Nkusi, ubu bigaragara ko ubuzima bwe bugerwa ku mashyi kubera igifungo, na we yarekurwa. Icyaha aregwa cyo gusebanya kiramutse gikuweho, uyu muyobozi w'ikinyamakuru Umurabyo na we yahita asubirana uburenganzira bwe bwo kongera guhura n'umuryango we».
Amiel Nkuliza, Sweden.
Byashyizweho na editor on Jun 26 2013. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry
Comments
Post a Comment