Skip to main content

RWANDA: ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI?


RWANDA: ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI?

inkuru ya kanyarwanda
rnc johannesburg forum
tariki ya 17 kamena 2013

umunyarwanda yaciye umugani ngo: "utazi ubwenge ashima ubwe", kagame nawe yitiranya ubushobozi bwe buke n'ubuswa bw'abanyarwanda barenga miliyoni 11, doreko amaze guhinduka "umutekinisiye" ukomeye cyane nkuko abyibwira ubwe, ibi bikaba bikomeje kugaragarira mu myitwarire ye aho akomeje kutwereka umugambi we wo kugundira no gufata ingwate ubutegetsi bw'igihugu cy'u rwanda arimo gupangana n'intore ze (inkomamashyi) zibumbiye mw'ishyaka rye rya fpr, uyu mugambi akaba akomeje kuwamamaza hirya no hino mu biganiro n'abanyamakuru, ingendo akorera hirya no hino mu ntara no mu bitangazamakuru by'amahanga aho akomeje kwigira nyoni nyinshi igihe cyose abajijwe kuri 2017.

imikorere ya kagame yakomeje gukemangwa ahantu hose yagiye akora, uhereye mu gihugu cy'ubugande ukageza mu rwanda, ngirango twumvise imikorere mibi kandi yuje ubugome yakoreraga muri uganda igihe yaragishinzwe inzego z'iperereza, aho yaje guhimbwa akazina k'agatazirano ka pilato bitewe nuko ngo yagiye yirenza abantu batari bake bazira ubugome n'ubugambanyi bwe, aha kandi ninaho yahereye urwango na bamwe mu banyarwanda b'abasirikare bari bahuje ibibazo aho bamushinjaga kudashyira mu gaciro n'ubushobozi buke, ibi byagiye bituma ahutaza inzirakarengane nyinshi, muri abo batamukundaga kandi bakabimwereka harimo abari bayoboye ingabo za apr/fpr baguye ku rugamba mu bihe bitandukanye, ntitwakwibagirwa abana b'inkotanyi yagiye yicisha udufuni abaziza ko bize ngo nibagera i kigali batazamutegeka we n'inkomamashyi ze zahindutse abayobozi bo kuroha u rwanda, uyu kagame kandi aho afatiye ubutegetsi yagiye ashyirwa mu majwi n'abasirikare kimwe n'abanyepolitike benshi bahoze muri apr/fpr bamushinja ubwicanyi butandukanye, ibirego yakomeje guhakana kugeza ubu akaba amaze kwibikaho ibigwi byo kuba umubeshyi, indyarya n'umugome utagira icyo yubaha na kimwe doreko adatinya guhitana abantu n'ibintu, uyu mugabo rero ibigwi bye biteye ubwoba ndetse bikaba biteye kwibaza kuburyo agenda yongera umuvuduko uko bukeye n'uko bwije.

ubundi biranditswe ko ibikorwa by'umuntu, bibi cyangwa byiza, bigira ingaruka doreko umuntu aba mwiza cyangwa akaba mubi bitewe n'ibyo ahitamo kwimika mu mutima we, ntawimika ibikorwa bibi ngo abe mwiza kimwe n'uko imbuto z'amacunga zitamera ku giti cy'umuko, ububi bwa kagame abenshi ntitwigeze tububona kuko yari umuhanga mu gukora amahano akiyumanganya, akajijisha abaturage abereka ko we ubwe ari umwere ko bikorwa n'abandi, ariko uko iminsi yagiye igenda niko twagiye tumubona, ndetse kuva mu myaka 20 ishize byagiye bigaragara ko umubare w'inzirakarengane zikomeje kuzira ibikorwa byuzuye ubugome bye ugenda wiyongera uko bwije n'uko bukeye. sinzibagirwa urukundo nakundaga uyu mugabo, kugeza igihe hadukaga ibibazo by'abanyakibuye aho yigirizaga nkana ku batutsi bose bakomoka ku kibuye, barimo ba sebarenzi kabuye wayoboraga inteko (yigengaga) y'abadepite, agahitana abacuruzi, agahitana umujyanama wa pasteur bizimungu, agashaka kwica umucuranzi wakundwaga na benshi ben rutabana akoresheje mugenzi we wari inshuti ye imana igakinga akaboko n'abandi benshi… sinzibagirwa ubwo yarabajijwe n'abanyamakuru icyo ben rutabana azira n'impamvu adafungurwa kuko abanyarwanda batemeraga ibirego yaregwaga, maze kagame n'umujinya mwinshi akabasubiza ko batagomba kumubaza iby'umusirikare muto, uririmba yambaye ubusa mu ma night clubs, ndetse mu kwishongora cyane byuzuye ubugome yahise yuka inabi uwo munyamakuru amubwirako u rwanda rufite ba "officers" benshi baruta cyane ''2lt" ben rutabana "umujura uregwa kwiba imitungo itandukanye". ku bazi imvugo n'imyifatire bya perezida kagame, twarumiwe cyane ubwo uwari umukuru w'ingabo na visi perezida w'u rwanda yavugaga ko umusirikare wok u rwego rwa 2lt. nka rutabana ntacyo yaravuze, mugihe urugamba rwarwanywe n'abana bato basize imiryango yabo, bagacikisha amashuri bakicwa, we yigaramiye mu ndaki ndetse yitemberera mu bihugu byo hanze, doreko yabonaga umwanya wo kubyarana n'umugorewe mu gihe abandi bana batari bazi aho ba se bagiye, kuko ntawasezeraga abe igihe yabaga yagiye mu nkotanyi.

perezida kagame kandi ntiyahagarariye aho, kuko yishe abantu bose bamwerekaga ko imikorere ye ibangamye, afunga abo bose yishishaga, amenesha abatari bake, yigarurira ubutegetsi bwose, ndetse ageza ubwo yishyiraho itegekonshinga badutegeka twese kuritora ngo niryo ryiza, ritubereye kandi rije gukorera inyungu z'abaturage, byahe byo kajya ko uwo mugambi mubisha wo kudutegurira itegekonshinga rifitse wari wuzuye ubugambanyi bwo kwambura abaturage ijambo, no kubariganya ububasha bwabo bahawe n'imana bwo kwihitiramo abategetsi beza, bamwe baba bafite ubushobozi n'ubushake bwiza bwo guteza igihugu imbere, ahubwo akegurirwa ububasha bw'ikirenga bwo gushyiraho uwo ashatse no kumukuraho, kwica uwo ashatse nta rubanza, kwiba imitungo yose ntihagire n'uwabimubaza, kuyoborana n'uwo ashatse wese ntihagire ubaza, nuko kuva ubwo yimika abategetsi bafitanye ubucuti, icyenewabo n'irondakarere bihabwa intebe kugeza n'ubwo imyanya y'ubutegetsi bwite bwa leta yagiye ihabwa abanyamahanga aho kuba abanyarwanda, ibintu bitabaho ariko bishoboka cyane mu rwanda (abazungu, abanyakenya, abagande n'abandi badafitanye isano n'u rwanda).

mu bintu kagame aregwa kandi atinya kuzabazwa umunsi yarekuye ubutegetsi, harimo ubwicanyi butandukanye (kwica abasirikare b'inkotanyi, kwica abasivire, abihayimana batandukanye, ubufatanyacyaha mu guteza jenoside, kurimbura abahutu, kwirenza abaperezida batandukanye nka habyarimana, ntaryamira na kabila), gushoza intambara mu bihugu bituranye n'u rwanda nta mpamvu, guteranya abanyarwanda ababibamo inzangano zishingiye ku muco mubi wo kunekerezwa no kwishishanya, kwicisha abana b'u rwanda kubw'inyungu ze zitandukanye, guhemukira leta y'u rwanda, kwica amategeko atandukanye nkana agamije indonke, kutubaha itegekonshinga ubwe yishyiriyeho, no kwigwizaho umutungo w'igihugu akagisiga mu myenda nta mpamvu, doreko leta y'u rwanda isigaye yirirwa isabiriza, yiguza hirya no hino kandi kagame akomeje kuyisahurana ubugome n'ubuswa butandukanye yigurishaho ibigo byayo ku mafaranga make cyane, ubundi agatwara imigabane itandukanye ya leta mu buryo budasobanutse ubu akaba abarirwa mu baherwe ba mbere kw'isi mugihe abanyarwanda barushaho kuba "abatindi" bikamworohera kubakoresha uburetwa no kubategekesha igitugu. ibi byose rero kimwe n'ibindi nibagiwe nibyo bikomeje kubera perezida kagame imbogamizi ku buryo amahirwe yo kuva ku butegetsi ari muzima agenda ayoyoka, kandi nkaba mwumva kuko igihe yakoraga ayo mahano yose yabaga yibwira ko bizamworohera cyane, doreko afite ubuhanga butangaje mu bikorwa nk'ibyo, ibintu byamugize igitangaza cyane kw'isi akaba adasiba mu binyamakuru ataruko avugwaho ibyiza ahubwo ahora yisobanura ku bibazo akomeje guteza inyokomuntu cyane cyane abanyafurika baturiye akarere k'ibiyaga bigari.

iyo ugerageje kwumva ibyo agenda asubiza abanyamakuru batandukanye badahwema kumubaza ku buzima bw'igihugu ndetse n'ubwe bwite nyuma ya 2017, ubwo manda ye yemewe n'itegekonshinga yishyiriyeho izaba irangiye, asubizanya imvugo yuje ukwiheba no kujijisha igira iti: "…iki kibazo mukomeje kukimbaza ariko igisubizo cyanjye ntigihinduka, nubwo abaturage bakomeje kungaragariza ko bifuzako nabayobora muri manda ya gatatu, njye nifuzako ibyo twabibaharira bo ubwabo bakazihitiramo uko bizagenda, nkaba ntifuza gukomeza kubisobanura kuko mbona byabarangaza, nimureke icyo kibazo tuzagisubize ubwo tuzaba tugeze icyo gihe… nambuka urutindo aruko ndugezeho…" ku bantu bazi gusesengura aha mubonamo ubushake n'inyota yuko uyu munyagitugu abona ntayandi mahitamo afite uretse ayo kwihambira ku butegetsi kuko afite ubwoba bwo gukurikiranwa ku bikorwa bye bibi, doreko benshi bemeza ko kw'isi yose ntawumuhiga mu kubabaza ikiremwamuntu doreko yarimbuye benshi, amenesha benshi ndetse atera abanyarwanda n'abanyamahanga intimba kubwo kubamaraho ababo, ibi bikajyana no gukenesha rubanda nyamwinshi yigwizaho ibyakabatunze, ibi akaba abikorana n'ingirwabayobozi yishyiriraho akanavanaho igihe ashakiye, bityo baguhuriza mu kumuramya doreko yigize ikigirwamana we ubwe n'abandi banyagatsiko ke bafatanyije ayo mafuti.

basomyi musoma iyi nkuru, kagame aragaragaza inyota afitiye intebe yo kuyobora u rwanda, bityo akaba yaramaze gutegura ko azakoresha intore ze, muri bwa buriganya bumuranga, maze kubera kutagira isoni na nkeya azafata ibyo binyoma abitwerere abaturage yitake, yivuge imyato cyane maze abamotsi be batwandikire ikindi gitabo bazabatiza itegekonshinga rivuguruye hagamijwe kumwongera manda aho azaba ahawe uburenganzira bwo kuyobora u rwanda ubuziraherezo, ndetse ububasha bwa nyirarureshwa batwitiriraga bw'uko dutora abategetsi abuhabwe ku mugaragaro, kuko igihe cyose abishakiye niwe uzajya atugenera abatuyobora aho kugirango amajwi yacu tuyahundagaze kuwo tubonamo ubushobozi n'ubunyangamugayo. niba mushidikanya nimwibaze impamvu umuntu wazamuriye akaboko k'iburyo, ak'ibumoso gafashe ibendera ry'igihugu akarahirira imbere y'imana n'abanyarwanda kwubahiriza no kurinda itegekonshinga n'andi mategeko yishyiriraho, ariwe uhindukira akirengagiza, akica ndetse agahindura imvugo avuga ko icyo kibazo kizigwa mubihe bizaza, ubwo murabona atarimo kujijisha nkana abanyarwanda abashyira mugihirahiro? kuki akomeje gukura imitima y'abantu akanga kwemera ko ntabushobozi afite bwo kuyobora? ese niba ananiwe no kwubahiriza amategeko yishyiriyeho, ubwo murumva arimo umuyobozi nyabaki? iki kibazo nticyagombaga gufata intera kuberako:

1) niba nta nyota yo gushaka kugundira ubutegetsi yakabaye yererura akavuga ko atatinyuka guhindura ingirwategekonshinga yadushyiriyeho, kuko niryo rigena manda za perezida ndetse rikaba risobanutse neza ko zidashobora kurenga ebyiri, ibindi byose ni uburiganya bwuzuye umururumba wo kugundira ubutegetsi;

2) kuba abantu bakomeje kubimubaza nuko bamuziho uburiganya no kugira indimi ebyiri, bityo akaba azwiho kuba umuntu uvuga ibi, agakora biriya, ntatinya guhemuka kandi ibyaha amaze kubirenza abandi bategetsi bose bababayeho, ndetse abenshi banemeza ko ntawuzaza amurusha ubuswa, ubugome, ubujura n'uburyarya. bityo ubwoba no kumurambirwa bikaba aribyo bituma ahora abazwa ibi bibazo;

3) kuba yibagirwa ko yagiranye igihango n'abaturage ku mugaragaro akatwumvisha ko azagira uruhare mu kuduhitiramo utuyobora, bisobanuye neza agaciro aha miliyoni zirenga 11 z'abanyarwanda, kuriwe iryo tegekonshinga ntacyo rivuze kuko ritamuha ububasha bwo gutorera abanyarwanda ubayobora, bityo nkaba nemeza ko nabyo ubwabyo arikimenyetso cy'uko akomeje kwica itegekonshinga nkana mu nyungu ze bwite.

icyo nsaba abanyarwanda nuko mwahaguruka mwese mukamwereka ko ibyo akora arugutandukira ndetse atabifitiye ubushobozi n'uburenganzira, ibi ubwabyo byakabaye impamvu ituma yegura, kuko ntayobora igihugu mu buryo bwateganyijwe n'amategeko, ahubwo aruyoborana amarangamutima ye, niba rero muhisemo gukomeza kuba mu butegetsi bw'igitugu, mukaba mwemera gukomeza kubaho nabi, mwicwa nk'amasazi, mutagira uburenganzira bw'ibanze mu gihugu bwo kubaho neza, kugira ibibatunga, kugira aho muba, mukaba mwiyemeje kubaho mubushomeri mugihe agatsiko k'abantu bakeya bidagadura mu misoro y'abanyarwanda bamara kurengwa bakabigabiza n'abazungu b'inshuti zabo, niba urubyiruko rwiyemeje gukomeza kuba imburamukoro, kwimwa amafaranga yo kwiga kandi ababyeyi banyu, abakurambere banyu, ndetse namwe ubwanyu mwaragiye mutanga imisoro, mwarizigamiye mw'isanduku y'ubwiteganyirize nyamara ntimuhabwe na make, ndetse byose bikaba bitwarwa n'uyu munyagitugu nta mpuhwe abafitiye, niba muhisemo gukomeza kuba abicanyi n'abanzi b'isi yose, ngaho nimutore iryo tegekonshinga barimo kubapangira!


ahubwo mboneyeho kubahamagarira mwese, mwese mwese uko muri mu byiciro bitandukanye gutinyuka gutangira kwamagana imyitwarire yuzuye ubugome no kwikunda bya perezida kagame, kuko ibibazo byose mufite uyu munsi ariwe ubitera, arimo kuroha urubyiruko, arica abanyarwanda, araruteranya n'abaturanyi, ararusahurira mu mahanga, mugihe twe twicwa n'inzara kandi bikaba bitagize icyo bimubwira, bityo tuve mu bugambanyi bwo guceceka tumwamagane kandi twisubize ibyacu, kuko akwiriye kuryozwa ibyo byose yagiye yangiza aho kugororerwa tumuha ububasha bwo kudutegeka cyangwa kuduhitiramo undi munyagitugu nkawe uzaba aje gukorera inyungu ze bwite n'agatsiko kabo, turi miliyoni zirenga 11, aba banyabinyoma b'abagome ntibarenze ibihumbi ijana, icyo badutegekesha ni imitungo yacu, twe abanyarwanda turuvunikira mu mirimo itandukanye, mu nzego zitandukanye no mu buzima butandukanye turimo haba mu rwanda cyangwa hanze yarwo, doreko abenshi baciriwe ishyanga mugihe abanyamahanga barimo kurugabana basangira n'agatsiko ibyiza by'abanyarwanda, aka ni akagambane, nimucyo tugahashye tutajenjetse!

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...