EAC irimo guta igihe ngo irashaka gushyiraho ifaranga rimwe rishobora kuzaboneka mu myaka 10-20 iri imbere. Cyakora njye nkumva ko atari ngombwa ko ibihugu 5 gusa byashyiraho ifaranga ribihuje kuko gukoresha ifaranga birenze ibyo bihugu 5.
Iyi gahunda niyo ariko yari ikwiye guhuza ibihugu by'inshi byo mu karere k'ibiyaga bigari ndetse n'ibihugu by'amajyepfo( SADC). Bityo EAC ntibizabe ngombwa ko yazongera guta igihe no gusesagura ihindura ifaranga mu gihe ako karere kose k'ibiyaga binini na SADC kemeje ko hashirwago ifaranga rimwe. Ni ngombwa ko iyo gahunda yazakorerwa rimwe cyangwa se igatangirira limwe ihuza ibihugu by'ibiyaga bigari noneho ikazakiwra muri Africa yose kugira ngo hazabe ifaranga rimwe rihuje Africa yose. Gutekereza ko igihuguiki n'iki cya EAC kizakoresha iryo faranga limwe muri EAC gusa ni ukwibeshya kuko umucuruzi arangura aho bihenduka kandi akagurisha ahari abakiliya atitatiye kuri politike ya karere. Ashobora kurenga Kenya, Uganda maze akaya kurangura muri Zambia, Gabon cyangwa DRC ndetse akaba ari naho yohereza ibyo ashaka kugurisha.
Nibaza impamvu bigoye ku bategetsi ngo batekereze kure ( planning) . Museveni rero uyobora SADC, conference y'ibiyaga bigari na EAC niwe wagombye gushishikariza abandi iyo gahunda.
Comments
Post a Comment