Mu ruzinduko abacamanza ba ICTR bagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa mbere ariki 4 Ugushyingo, 2013 batangaje ko biteguye gukomeza gufatanya n'ubutabera bw'u Rwanda kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside baburanishwe.Igice cy'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, cyasigaye Arusha mu rwego rwo gukurikirana abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.ICTR ivuga ko abacamanza bazasigara bazakomeza gukorana n'u Rwanda kugira ngo imanza zose z'abataraburanishwa ibyaha bya jenoside zirangizwe.Mu kiganiro n'abanyamakuru i Kigali, Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR Boubakar Jallow yavuze ko Igice cy'urukiko cyasigaye kizakomeza gukurikirana abagishakishwa bakoze ibyaha bya jenoside n'ababikekwaho.Mu bagishakishwa hari abagera ku icyenda aho batatu muri bo bazakurikiranwa n'igice cy'Urukiko rwa Arusha cyasigaye, abandi batandatu amadosiye yabo yoherejwe mu Rwanda n'ubwo batarafatwa.Yagize ati "N'ubwo ayo madosiye yoherejwe mu Rwanda igice cy'urukiko cyasigaye kizakomeza gufasha u Rwanda mu kubakurikirana.Simbona impamvu yatuma ICTR ifunga, iki gice gisigaye kizafunga abahigwa bagikomeza kwidegembya."Batatu bahigwa bukware ni Felicien Kabuga, Protais Mpiranyi na Gen. Augustin bizimana.U Rwanda rutangaza ko rwashyizeho uburyo bwo gukangurira abantu gutanga amakuru, nk'uko byatangajwe n'Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza.Gusa byakomeje guhwihwiswa ko aba uko ari batatu bari mu bihugu byegeranye n'u Rwanda, aho Kabuga bivugwa ko yihishe muri Kenya na ho Mpiranyi akaba ari muri Zimbabwe.Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ngo ruburanishe abakozi jenoside n'ibindi byaha by'intambara, rukorera Arusha muri Tanzania, biteganyijwe ko ruzasoza manda rwahawe mu 2014 ariko hari igice cyizasigara gikurikirana abantu icyenda batarafatwa n'ubu bashakishwa.__._,_.___
General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...
Comments
Post a Comment