Inzobere mu mateka y'uRwanda zitubwira ko habayeho igihe u Rwanda rwatewe n'Abanyoro ngo bari baturutse Uganda.Icyo gihe ngo mu gihugu habayeho ubwicanyi budasanzwe butari bwarigeze bubaho mu banyarwanda kandi ngo buherekejwe n'iterabwoba ry'umurengera bwibasiye abenegihugu bose. Bavuga ko icyo gihe umwami w'u Rwanda yatsinzwe intambara akamburwa igihugu cye agahungira I Bunyabungo anyuze mu Kinyaga. Abanyoro rero bigaruriye Urwanda igihe kitari gito barica karahava, ibyiza byose by'uRwanda babigira ibyabo abanyarwanda bahinduka ingaruzwamuheto, bagirwa abacakara mu gihugu cyabo.Koko ngo ingoma zisa ntacyo zipfana.Iyo witeregereje imitegekere ya FPR na Kagame nubwo bamwe muribo bafite koko inkomoko yabo mu Rwanda ariko usanga nta mpuhwe na busa bafitiye abanyarwanda uretse kubica, kubateranya, kubakoresha nk'amapunda no kubatindahaza muri make bitwara nk 'abanyoro. Kubera inkomanzi ahorana k'umutima n'ubugome yakoreye abanyarwanda Kagame n'umugore we, utagitinya no kuvugira mu ruhame ko atakiri umufasha gusa ahubwo ariwe Muyobozi w'igihugu batangije gahunda bisengo "Ndi umunyarwanda" Ibi rero bigaragaza ko nabo ubwabo babona ko ubugome bakoreye abanyarwanda kandi bagikomeje gushyira mu ngiro, burenze urugero babona nabo ubwabo batagikwiye kwitwa abanyarwanda ari nayo mpamvu nyakuri bahatira abanyarwanda bose kubakomera amashyi buri segonda ngo babatuze agatima batera indirimbo yabo ya Ndi umunyarwanda.Ibibi n'amahano bakoze bumva koko ko nta munyarwanda wabikorera undi kandi ni mugihe. Niyo mpamvu mbona ko Kagame n'agatsiko ke atari abanyarwanda ahubwo ari abanyoro bongeye kwigabiza uRwanda.Reka nisabire abanyakinyaga kudatezuka ku ntego yo gukunda igihugu cyabo,umunsi batabajwe bose hamwe bafatanye urunana nkuko basanzwe ntibazatinye gufatanya n'abacunguzi b'urwanda nkuko batatinye gufasha Umwami w'uRwanda kugaruka mu gihugu cye mu cyubahiro no kurwanya abanyoro kugeza batsinzwe burundu.Kandi muri urwo rugamba ntibazibagirwe ibigwi n'ubutwari bwa Sharangabo ya Rufagari hariya I Bitare na Gisakura hakurya ya Mwaga.Rwaka kuwa 13 Ugushyingo 2013
General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...
Comments
Post a Comment