Skip to main content

Rwanda: Mu Karere ka Rubavu, abaturage barashimutwa, ababo ntibabwirwe iyo barengeye


Rwanda: Mu Karere ka Rubavu, abaturage barashimutwa, ababo ntibabwirwe iyo barengeye

Kigali, kuwa 21 Ugushyingo 2013
Hagiye gushira igihe kigera hafi ku mezi abiri mu bice bitandukanye by'igihugu bavugwa igikorwa kigayitse cyo gushimuta abaturage cyane cyane abasore, ntibabwirwe icyo bafatiwe, bagafatwa n'abantu bigararagara ko ari abashizwe umutekano kubera ko bamwe muri bo baba bambaye imyenda ya gisivile ariko bakaba bitwaje imbunda ari nazo bakangisha abo bafata iyo batangiye kubaza bati « turazira iki ?». Hari n'aho iri shimutwa rikorwa n'abashinzwe umutekano bambaye imyenda y'akazi ariko bose nta numwe ubasha gusobanurira abafatwa icyo bazira. Aba baturage iyo bamaze gufatwa bashyirwa mu mamodoka bagatwarwa ahantu hataramenyekena ku buryo n'imiryango yabo idafite aho yabariza abayo.
Muri ino minsi aho icyo kibazo gikomeye cyane ni mu Ntara y'Iburengerazuba cyane cyane mu Karere ka Rubavu aho ubu abaturage bakutse umutima kubera ko ibyo bikorwa byo kubashimuta bikaze cyane ku buryo bari kwitabaza kwifungirana mu mazu yabo ! Iki kibazo abaturage bakimenyesheje inzego z'ubuyobozi ariko nta numwe uri kubasha kubarengera ; bose bararuca bakarumira cyangwa bakabeshya ko ngo abari gufatwa ari inzererezi!
Nonese ko leta y'u Rwanda itigeze itangaza ko hariho gahunda y'ibihe bidasanzwe kuki abaturage bayo bahutazwa bene aka kageni ubuyobozi bukabona ko nta kibazo kandi Itegeko-nshinga u Rwanda rugenderaho mu ngingo yaryo ya 10 risobanura ukuntu umuntu ari umunyagitinyiro kandi ko leta n'inzego zose z'ubutegetsi zigomba kumwubaha no kumurengera? Kuki leta yakumva ko ntacyo bitwaye gufata abantu ugapakira amamodoka ntubamenyeshe icyo ubafatiye ndetse n'imiryango yabo ntigire uburenganzira bwo kumenya aho abayo baherereye ndetse n'icyo bazira?
Hari ikindi kibazo nacyo kiri kuvugwa hirya no hino cy'abantu bari guhamagara abandi n'amatelefone ngo nibabitabe hanyuma bagenda abo bantu ntibongere kugararagara bakazimira,imiryango yabo ikaba iri gusiragira yarabuze gitabara ngo abayo bongere baboneke !
Ishyaka FDU-Inkingi rihangayikishijwe bikomeye n'ibi bikorwa bigayitse kandi bihangayikishije rubanda. Turasaba inzego zose zirebwa n'iby'umutekano w'abaturarwanda gusobanura no gukemura izi ngorane abaturage bafite kandi niba hari gahunda yo kubahiriza ibihe bidasanzwe abaturage bagomba kubimenyeshwa bityo bagahama mu ngo zabo cyangwa bakubahiriza amabwiriza baba bahawe, uyarenzeho agahanwa, ariko ntibahutazwe nta nkomyi nk'aho nta tegeko rihari ribarengera.
FDU-Inkingi
Twagirimana Boniface
Umuyobozi wungirije w'agateganyo

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...