ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU MBABAZI ABAHUTU BAHATIRWA GUSABA ABATUTSI KURI JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994
PRM/D/006-7/2013
ICYO
ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU MBABAZI ABAHUTU BAHATIRWA GUSABA
ABATUTSI KURI JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994
Nyuma y’aho Perezida Kagame
yiherereranye abana b’abanyarwanda kw’italiki ya 30/6/2013 akabafatirana mu
buto bwabo budasobanukiwe n’ibyahise, ibiriho ubu n’ibizaza maze akababwira ko
abahutu bose bagomba gusaba imbabazi z’icyaha cya jenoside batakoze, ishyaka
PRM/MRP-ABASANGIZI ryasohoye ubutumwa ku banyarwanda b’amoko yose, abahutu,
abatutsi, imvange, bubasaba kutitabira iriya gahunda y’imbabazi z’agahato
igamije gusiga icyaha cya jenoside ubwoko bwose bw’abahutu iyo buva bukagera,
kwereka amahanga n’abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko abahutu bose ari abicanyi,
ibi bikaba biri gukorwa hagamijwe gucecekesha abahutu mu gutanga umusanzu wabo
ku miyoborere y’Igihugu no kubatera ipfunwe n’ikimwaro ku yandi moko
y’abanyarwanda.
Nyuma y’ibyo, Perezida Kagame
yakoresheje inama yaguye y’ishyaka FPR Inkotanyi kw’italiki ya 13/07/2013
atitaye habe na busa ku majwi menshi cyane y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda no mu
mahanga yamaganye iriya politiki yubakiye kw’itotezabwoko, inzika n’inzigo mu
bana b’u Rwanda.
Iyo nama yaguye y’abanyamuryango ba
FPR Inkotanyi yaranzwe n’ibi bikurikira:
- guhuzagurika
no kwivuguruza kwa Perezida Kagame avuga ngo “byumvikane neza ko ntawe nabihatiye”, ariko ubwo agahita yongeraho
ngo: “iyo dusaba abarokotse jenoside gutanga imbabazi kugirango tubashe kugera
ku bumwe, tubashe kongera ku kubaka igihugu, abandi tubasaba iki?”. Iyo avuga
abarokotse aba avuga abatutsi gusa. Naho “abandi” yibaza icyo basabwa ni
abahutu. Uyu mugabo biragaragara ko
atari Perezida ubereye kuyobora u Rwanda kuko hari abanyarwanda bamwe (abahutu)
adashaka kumva ibibazo byabo, iyicwa ryabo nabo mu Rwanda no muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari bamuhungiye;
- umutegetsi
w’umunyagitugu n’iterabwoba yongeye kugaragaza ko nta wundi yumva, ko atagirwa
inama n’iyo zaba ari izubaka, ko ibyo atekereje n’ibyo ashaka gukora ari byo
byonyine bigomba gukorwa, ko ubunyagitugu bwamukukiyemwo ku buryo adashobora
kuba yayobora igihugu kigendera kuri demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi
harimo atavuga rumwe na we nk’iri ryacu;
- FPR Inkotanyi
yivuyemo nk’inopfu. Politiki yayo y’ubumwe n’ubwiyunge y’ibendera ryo kubeshya
abanyarwanda n’amahanga kuva mu 1994, imaze gusimburwa ku mugaragaro na
politiki yayo y’ivangurabwoko yari isanzweho n’ubundi ariko ikorera mu
bwihisho;
- FPR ifite
gahunda ihoraho yo guteranya abatutsi n’abahutu no kubagumishamo urwango,
inzika n’inzigo bidashira kugirango ijye ihora isarurira mu nduru yiyita
umutabazi n’umucunguzi w’abatutsi, ko itariho abatutsi batabaho kandi atari
byo.
- Abibazaga
ikizakurikiraho nyuma ya Gacaca muri gahunda ya FPR yo gupyinagaza ubwoko
bw’abahutu, kubusiga icyaha cya jenoside cyakozwe n’abantu ku giti cyabo, ubu
ngirango babonye igisubizo. Naho abagira bati ko nta ndangamuntu Hutu na Tusi
ikibaho abo bahutu bagomba gusaba imbabzi z’agahato bazamenyekana bate? Niba
batari babizi, bamenyereho ko indangamuntu zanditsemo amoko zavuyeho mu mpapuro
gusa ariko muri politiki ya FPR ntizigeze zivaho. Ni kimwe n’igihano cy’urupfu
cyavuyeho nacyo mu mpapuro gusa ariko kikagumaho binyujijwe mu rupfu
rw’agafuni, akandoyi, uburozi n’ubujyahabi bwa gereza, impanuka z’imodoka
zateguwe mbere y’igihe, n’izindi;
- Perezida
Kagame wari uyoboye iyo nama yaranzwe no kuvangavanga nkana ibintu no kujijisha
avuga ngo “Ababirigi basabye imbabazi Abanyarwanda” kandi atari byo. Ni leta y’igihugu cy’Ububiligi yasabye imbabazi, nta
mubirigi ku giti cye wigeze asaba imbabazi. Leta y’Abatabazi ya Sindikubwabo na
Kambanda izasabe izo mbabazi cyagwa iyayisimbuye ya Kagame na FPR Inkotanyi
izazisabe mw’izina ry’iyavuyeho. Naho ibyo kubigereka ku bwoko bw’abahutu bose
kandi benshi muri bo nabo barimwo bicwa, nta kuri kurimo nta n’ishingiro
bifite;
Birababaje kandi
biteye aganda n’ikimwaro ku banyarwanda, kubona mu gihe amahanga yose arimo yizihiza
italiki ya 17/07 umunsi mukuru witiriwe Nelson Mamdela wo kwamagana amacakubiri
kw'isi yose, mu Rwanda ho Prezida Kagame Paul na FPR – Inkotanyi bo bari mu majyanyuma yo gucengeza no kwimakaza
ivangura n'itotezabwoko.
Umwanzuro w’ishyaka rwacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni ukubwira
abanyarwanda, abahutu , abatutsi, imvange, abatwa, n’abasabye kandi bagahabwa
ubwenegihugu nyarwanda, ko politiki y’ikiyitaga Leta y’Ubumwe ibabeshya ngo nta
moko akiba mu Rwanda kuko yavuye mu ndangamuntu ari iyo guteranya amoko
ubutitsa bityo mu gutegeka abahutu gusaba imbabazi z’agahato abatutsi, iyo Leta
ikaba ibaye Leta ishingiye kw’itotezabwoko ku mugaragaro kuva kw’ taliki ya
30/6/2013 no ku ya 13/07/2013;
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni
ishyaka ririmo amoko yose y’abanyarwanda. Nk’uko bigaragara mu mahame remezo ya politiki y’iri shyaka,
turi abavugizi b’abahutu, turi abavugizi b’abatutsi, turi abavugizi b’imvange
z’ayo moko yombi, turi abavugizi
b’abashakanye kumpande zombi, turi abavugizi b’abagiye bahinduza ubwoko
kugirango babashe kubaho bitewe n’ubwoko buri ku butegetsi ubwo ari bwo, turi
abavugizi b’abatwa, tukaba n’abavugizi b’abasabye ubunyarwanda kababuhabwa.
Mbese umunyarwanda uwo ari we wese ugiriwe akarengane n’urugomo nk’uru rwa FPR
Inkotanyi, twiyemeje kumutabara.
Turangije dusaba abahutu n’abatutsi
kutagwa mu mutego w’ubuhezanguni bw’ivangurabwoko wa FPR Inkotanyi. Abahutu
nimwange gusigwa inzarwe z’icyaha cya jenoside mutakoze kuko icyaha ari gatozi,
maze mwange gusaba izo mbabazi z’agahato za Perezida Kagame n’abambari be
babahatira. Ariko turashishikariza nanone umuhutu waba yarakoze icyo cyaha
kugira ubutwari bwo kugisabira imbabazi ku giti cye.
Abatutsi
namwe nimuhaguruke mwamaganire kure iriya politiki mbi y’itotezabwoko ya FPR
Inkotanyi maze mwange gusabwa izo mbabazi z’agahato ejo namwe amateka atazava
aho ababaza impamvu mutanze iyo politiki y’ivangurabwoko kandi mwarabonaga neza
ko igamije guhindanya no gutesha gaciro mu buryo budasubirwaho (humiliation et
traitement degradant) ubwoko bumwe bw’abana b’u Rwanda.
Ikigaragara
ni uko ejo n’ejobundi abatutsi nabo bashobora kuzasabwa gusaba imbabazi
z’ibyaha byakozwe n’ingabo zahoze ali iza FPR-Inkotanyi, ubwicanyi bwakorewe
abahutu mu Rwanda no muli Zayire na Congo (RDC).
Ubundi ibi ni
uburyo bw’ubugome bujya bwiyambazwa n’abanyagitugu gikabije, iyo basumbirijwe n’amaganya
menshi cyane y’abenegihugu babasaba guhinduka no kurekera aho kubayoboza
inkota. Ubu buryo bugaragarira mu gushaka kugira abanyagihugu bose abanyabyaha
bashobora no guhanwa (coupables
justiciables) ndetse no gutuma mu mitima y’abanyagihugu biyumvamo ipfunwe
no guhemuka (creation d’un sentiment de
culpabilité dans les coeurs des citoyens et residents). Noneho bityo
ntihazagire utinyuka gushinja ubuyobozi bubi amafuti bukorera rubanda, ndetse
bukanaramba bwisanzura mu bugome kuko ntawe uzaba agitinyuka kubuvuga igihe
abantu bose baba batangiye kwiyumvamo ko ali abanyabyaha bikabije. Ni uburyo
bubi rero, bwuzuye ubugome kandi bukwiye kwamaganwa n’amoko yose
y’abanyarwanda.
Ishyaka
PRM/MRP-Abasangizi rirangije ryibutsa abanyarwanda bose ko rishishikajwe no kubumvisha
ko icyo abanyarwanda dukeneye ari ukugera ku ngengabitekerezo ya politiki
y’ishyaka yubakiye ku mahame y’ubworoherane(moderatism ideology/ideologie du
moderatisme), ubwubahane(mutual respect/respect mutual),
ubwihanganirane(tolerance) ubusabane(concorde), ubufatanye(solidarite/solidarity),
ubwuzuzanye(complementalite), ubuvandimwe(fellowship), ubwizerane(mutual
trust/confiance mutuelle), ubwumvikane(mutual understanding/ comprehension
mutelle), ubunyakuri (thruthness/verite, sincerite) , gukorera mu
mucyo(transparency/transparence) no gusangira ibyiza byose by’igihugu nta
munyarwanda uhejejwe inyuma y’urugi.
Bikorewe
i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 19/07/2013;
Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka; (Se)
Mr Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki; (Se)
Mr Bamara Prosper, Visi-Perezida ushinzwe iby’umutekano; (Se)
Mr Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa: (Se)
Comments
Post a Comment