Skip to main content

Leta ya Congo yasabye ko Leta y’u Rwanda yashyikirana na FDLR


Leta ya Congo yasabye ko Leta y'u Rwanda yashyikirana na FDLR

Comesa
Amakuru avugwa mu bakurikiranira hafi ibibera mu karere k'ibiyaga bigari aravuga ko hari umugambi w'ibanga utarajya hanze wo guhatira Leta y'u Rwanda gushyikirana na FDLR bitaba ibyo Leta ya Congo na MONUSCO bagaha inzira FDLR ikava ku butaka bwa Congo ikajya mu Rwanda cyangwa ikagira ikindi gihugu kiyakira.
Ibi byo kwakirwa n'ibindi bihugu Leta y'u Rwanda ntabwo ibikozwa kuko yifuza ko abagize FDLR bajyanwa mu Rwanda ikabakoresha icyo ishaka.
Amakuru yatanzwe n'umwe mu bahagarariye ibihugu byabo wari mu nama ya 13 ya komite y'amahoro n'umutekano y'umuryango wa COMESA yabereye i Lusaka muri Zambiya kuva ku ya 6 kugeza ku ya 8 Ugushyingo 2013, aravuga ko abahagarariye Leta ya Congo basabye ko Leta y'u Rwanda yatangira ibiganiro bya politiki n'umutwe uyirwanya wa FDLR uri ku butaka bwa Congo kugirango hashobore kuboneka umuti wa burundu ku bibazo byo mu karere k'ibiyaga bigari.
Aya magambo y'abahagarariye Congo aje akurikira ibyavuzwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete mu nama y'Afrika yunze ubumwe yaberaga i Addis Abeba muri Etiyopiya, aho yasabaga ko habaho ibiganiro hagati ya Leta y'u Rwanda n'abatavuga rumwe nayo harimo na FDLR.
Ariko nta ntumwa Leta y'u Rwanda  yohereje muri iyo nama.
Ubwanditsi
The Rwandan

Comments

Popular posts from this blog

[haguruka] General Kale Kayihura: Who’s Who ?

  General Kale Kayihura: Who's Who ? Private life He is married to Angella Kayihura, a Kenyan of Rwandese descent, she is the granddaughter of Rudahigwa , the last king of pre-independence Rwanda. The Kayihuras are the parents of two children, he is reported to own a mixed farm on 350 acres (140 ha) of land in Kabula, Lyantonde District , on which he owns about 500 goats. [9] https://wikivisually.com/wiki/Kale_Kayihura Kale Kayihura Kale Kayihura Born 26 December 1955 (age 62) Uganda Residence Muyenga , Kampala , Uganda Nationality Ugandan Citizenship Uganda Alma mater Makerere University ( Bachelor of Laws ) Law Development Centre ( Diploma in Legal Practice ) London School of Economics ( Master of La...

[haguruka.com] Fw: *DHR* New Vision, Uganda @Gen Fred Rwigyema's untold story.

  On Sunday, 22 November 2015, 18:52, "Jean Bosco Sibomana sibomanaxyz999@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:   Gen Fred Rwigyemas untold story By Muwonge Magembe The death of Gen. Aronda Nyakairima on September 12; eclipsed the 25th year death memorial of Maj. Gen. Fred Rwigyema which is commemorated every October. Rwigyema died strangely in October, 1990, after launching a military invasion against President Juvenal Habyarimana. Before he left for Rwanda, Rwigyema parked a coffee brown Mercedes Benz (G-Class) near the residence of then special administrator for Mbarara district, Henry Rwigyemera. Rwigyema started living in Uganda when he was only three years following his parents' relocation from Mukiranze village, Kamonyi district, Rwanda to Nshungerezi refuge camp, Ankole and Kahungye, Toro. Their relocation was motiv...

Re: *DHR* GENOCIDE HUTU : UKWISHONGORA KWA GITUTSI KUBAHUTU KUMAZE GUFATA INDI NTERA HAGOMBA IMIGAMBI MISHYA YO KUBIRWANYA MAZE TUKIBUTSA KO U RWANDA RUZABA U RWANDA IGIHE UMWE AZABA YUBAHA UNDI

Banyarubuga, Ni byiza ko Galicani Gasana  w'ishyaka Amahoro Peace Congress na Kabalisa Pacifique bemera ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe abatutsi ikozwe n'interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, zimwe mu ngabo z'u Rwanda ex-FAR na hutu power movement ya Karamira; na jenoside yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi mu Rwanda no muri Congo. Natwe mw'ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI ni uko tubyemera, kandi tukabivuga nk'uko biri. Kuko kutabivuga mu mvugo yabyo ko byitwa jenoside ni ugukina umukino wa FPR yayikoze idashaka ko ubwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwnda bo mu bwoko bw'abahutu bwitwa genocide nyine kugirango yo n'abayobozi bayo batazava aho babibazwa. Mu bintu FPR n'abayobozi bayo batinya ni kiriya cy'uko ubwicanyi ndengakamere bakoreye abahutu mu Rwanda no muri Congo bwazitwa genocide. Ni nde se wundi wabyita genocide ngo bifate uretse abavictimes b'iyo genocide bo bazi mieux que quiconque d'autre ibyababayeh...